Iby’u Burundi bikomeje kwanga kuko n’igitoro bwari bugiye kubona habaye “ubuhanya.”
Imodoka yaripakiye igitoro cyo mu bwoko bw’amazout yakoze impanuka ikomeye aho yari igeze i Gitega ku murwa mukuru wa Politiki w’iki gihugu cy’u Burundi.
Ni impanuka ikomeye yabaye mu masaha make ashize y’iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17/06/2025.
Iyi modoka amakuru agaragaza ko yarekezaga i Bujumbura ku murwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi, ariko ntiyerekana iyo yavaga.
Nyamara kuri iyi mpanuka yabaye, ntawahasize ubuzima, usibye shoferi wakomeretse ariko ngo bidakabije.
Abari aho iyo mpanuka yabereye babwiye Minembwe Capital News ko bagiye kubona babona imodoka ipakiye igitoro itembagara. Bakavuga ko byari byagoye umushoferi gukata mu ikorosi iraho yarageze.
Icyakurikiyeho bariya begereye aho byabereye bihutiye kuja kuvoma igitero, ariko baza kwigizwa inyuma n’abashinzwe umutekano.
Banavuga ko muri iryo korosi ko imodoka nini zihageze zigorwa no gukata, ahanini ibyo bishyikira abashoferi batahamenyereye.
Ari na yo mpamvu basaba ubutegetsi kubafasha bakahashyinga ibyapa biranga imiterere y’aka gace.

Imyaka igiye kuba itatu, u Burundi bubuze igitoro, ni kenshi abanyagihugu batakiye Leta ariko ikabizeza igitangaza ko igiye kubitorera umuti.
Ibi byaje gufata indi ntera ubwo M23 yafataga umujyi wa Goma n’uwa Bukavu. Kuko RDC iri mubyafashaga iki gihugu cy’u Burundi kubona, aho yagihahaga inyuze i Uvira na Bukavu.
Si igitoro cyonyine u Burundi bukenye, bukenye kandi n’isukari, amazi n’ibindi. Ndetse kandi bubuze n’imihanda myiza.
U Burundi buheruka imihanda myiza igihe cy’ubutegetsi bwa Bagaza. Kuri ubu iy’ubakwa n’ubutegetsi buriho bwa CNDD-FDD imara kabiri ikaba irasenyutse.