Iby’uko Kivu yaba igiye kuba igihugu byongeye gufata indi ntera.
Repubulika ya Kivu yaba igiye kubaho, ni gikorwa cyibazwa nyuma y’aho igihugu cya Kenya cyohereje umuntu i Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo ugihagararira.
Bikubiye mu itangazo Leta ya Kenya yashyize hanze rigena Judy Kiara kuyihagararira i Goma hagenzurwa na AFC/M23/MRDP.
Iri tangazo riteweho umukono na Perezida wa Kenya, William Ruto rigira riti: “Tugenye Judy Kiara guhagararira igihugu cyacu i Goma mu Burasirazuba bwa RDC.”
Kenya ibaye igihugu cya mbere cyohereje umuntu uyihagararira i Goma iherereye mu gice cyafashwe n’ihuriro rya Allience Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.
Ibi bikaba byongeye kuzamura majwi yuko Kivu ishobora kuba igihugu cyigenga, nk’uko byagiye bivugwa mu bihe bitandukanye na bategetsi ba RDC.
Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo intambara yongeye guhindura isura hagati ya AFC/M23/MRDP n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, uyu mutwe urwana uvuye inyuma.
Ibyaje no kurangira AFC/M23/MRDP yigaruriye umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu Yaruguru mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, aho ndetse yaje no gufata n’uwa Bukavu wo muri Kivu y’Amajyepfo ku itariki ya 16/02/2025.
Icyo gihe nabwo amajwi yongeye kuzamuka, bikavugwa ko balkanisation koyaba imaze gukorwa.
Ariko kandi kugeza ubu uyu mutwe wa AFC/M23/MRDP uracyakomeje kwagura ibirindiro byawo, muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu Yaruguru, ubundi kandi ni mirwano iracyakomeje ku mpande zombi.