Ibyuko m23 yohereje intumwa zayo i Doha muri Qatar.
Umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa wohereje i Doha muri Qatar intumwa zayo, aho zagiye kuganira na Emir Sheikh Termin Bin Hamad Al Than.
Ni amakuru yatangiye kuvugwa kuva ku munsi wa kane muri iki cyumweru tariki ya 27/03/2025, aho byavugwaga ko abagiye barimo perezida w’u mutwe wa m23, Bertrand Bisimwa na Colonel Nzeze Imani John ushinzwe iperereza n’ibikorwa bya gisirikare muri uwo mutwe.
Aba bagiye i Doha muri Qatar nyuma y’aho ku wa 18/03/2025, umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Sheikh Termin Bin Hamad, ahurije hamwe perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi.
Amakuru avuga ko baganiriye ku mwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu byombi ndetse n’ibibazo by’u mutekano muke uri mu Burasizuba bwa Congo.
Byari byabanjye gutangazwa ko uyu mutwe wa m23 watumijwe na Qatar ariko umuvugizi wungirije w’uyu mutwe, Oscar Balinda abyamaganira kure.
Nyuma aya makuru yaje gushyirwa hanze n’ibitangazamakuru birimo Jeune Afrique, aho iki gitangaza makuru cyahise cyemeza ko izi ntumwa zagiyeyo tariki ya 27/03/2025.
Qatar ikomeje gushyira imbaraga mu gukemura amakimbirane y’intambara arangwa mu Burasizuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ni mu gihe gikomeje kumva impande zombi zihanganye.
Ku rundi ruhande Angola yari umuhuza mu biganiro bigamije gushakira amahoro n’ituze iki gihugu cya RDC ariko ikaba iheruka kwikuramo.
Usibye ko umuryango wa Afrika y’i Burasizuba, EAC n’umuryango w’ubukungu w’iterambere ry’ibihugu by’Afrika y’Amajyepfo, SADC, biheruka kwemeza abahuza batanu mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasizuba bwa Congo.
Abahuza batanu bemejwe barimo: Uhuru Kenyatta wabaye perezida wa Kenya, Olusegun Obasanjo wigeze kuba perezida wa Nigeria, Kgalema Motlante wabaye perezida wa Afrika y’Epfo, Catherine Samba Panza wayoboye Santarafurika na Sahle-Work Zewde wabaye perezida wa Ethiopia.
Aba bakaba baremejwe mu nama yiga ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC yahuje abakuru b’ibihugu b’iyi miryango, yateranye hifashijwe ikorana buhanga tariki ya 24/03/2025.
Ikindi nuko ibyo bibaye mu gihe uyu mutwe wa m23 wari uheruka gutangaza agahenge, ariko amakuru ahari nuko mu gace ka Walikale n’ahandi hacyumvikanamo amasasu, uyu mutwe wa m23 ugashinja ihuriro ry’ingabo za Congo kurenga kuri ako gahenge.