Iby’umurambo wasanzwe mu Bisambu bya Kalingi.
Mu Gisambu giherereye hagati ya Kalingi na Mikenke ho mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, hatoraguwe umurambo w’Umuntu bigaragaza ko yarashwe.
Bikubiye mu butumwa bwanditse twahawe kuri uyu wa gatanu tariki ya 01/08/2025.
Ubu butumwa bugira buti: “Hari umuntu warasiwe mu bisambu byo mu Kalingi, kuko hasanzwe umurambo we.”
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko bikekwa yo yishwe n’abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro isanzwe ikorana byahafi n’Ingabo za Leta, ni mu gihe isanzwe iza gutegera abagenzi muri ibyo bice, aho ibanyaga ubundi ikanahafatira abagore ku ngufu.
Gusa, ibyo kuhicira abantu ntibyari bimenyerewe cyane, usibye kuhabanyagira amafaranga n’ibindi bintu byagaciro.
Kimweho, uwishwe ntiharamenyekana umwirondoro we, ariko abamugezeho bavuga ko atari Umunyamulenge.
Aya makuru anavuga kandi ko yari avuye ku Ndondo ya Bijombo, ati: “Yari avuye mu isoko yo mu Mitamba. Bigaragaza ko yari umucuruzi.”
Binavugwa kandi ko ku mugoroba w’ahar’ejo ahagana isaha zijoro aho yasanzwe yaguye humvikaniye imbunda, ariko ngo zavuze mukanya kangana no guhumbya.
Ibyo bibaye mu gihe utu duce twarimo umutekano muke, kuko ubushize FDLR, Mai Mai ndetse n’ingabo z’u Burundi zagaragaye hafi aho, binavugwa ko ziri gutegura kugaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge mu Minembwe, Mikenke no mu bindi bice batuyemo by’i Ndondo ya Bijombo.