ICC yamaganye ibihano yafatiwe na perezida w’Amerika.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rwiyemeje akazi karwo, ko gutanga ubutabera nyuma y’aho perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ateye umukono ku iteka ryo gushyira ibihano ku bakozi barwo.
Perezida Donald Trump yafatiye ibihano ICC kubera ko ishaka guta muri yombi minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu. ICC ivuga ko igomba gukomerera kubakozi bayo, kuko icyemezo cya Trump ngo kije guhungabanya akazi kabo ko kwisanzura, no kutabogama mu gutanga ubutabera.
Trump yavuze ko ICC itubahirije amategeko mu bikorwa byayo, ubwo yasohoraga impapuro zo guta muri yombi, Benjamin Netanyahu, ku byaha by’intambara Israel ishijwa gukora muri Gaza.
Uru rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC rwatanze kandi inzandiko zo guta muri yombi umuyobozi wa Hamas.
Urukiko rwa ICC ni urukiko rw’isi, ariko USA na Israel ntabwo biri mu banyamuryango barwo. Ibindi bihugu bitari ibinyamuryango barwo ni u Rwanda n’u Burundi. Uru rukiko rukaba rufite ububasha bwo gushinja ibyaha bya jenoside, ibyaha byibasira inyoko muntu n’ibyaha by’intambara.