ICC yatangaje ibigomba kwihutishwa kugira ngo abayobozi ba Israel na Hamas batabwe muri yombi.
Nibyasabwe n’umushinja mukuru w’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, Kharim Khan, avuga ko urukiko rufite ububasha bwo gutanga impampuro zishinja minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu na bamwe mubuyobozi ba Hamas kubera gushoza intambara muri Gaza.
Uyu mukuru w’uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC, yahamagariye abacamanza gufata icyemezo cyihutirwa ku cyifuzo cye cyo gusaba impampuro zo guta muri yombi minisitiri w’intebe wa Israel n’abandi bafitanye isano n’intambara yo muri Gaza.
Umushinjacyaha Kharim Khan yavuze ko izi manza zidakwiye gutinda kuko bigira ingaruka mbi ku burenganzira bw’abahohotewe.
Kahn yari yasabye impapuro zo guta muri yombi abayobozi barimo Minisitiri w’ingabo, Yoav Gallant, ndetse n’abayobozi batatu ba Hamas, mu kwezi kwa Gatanu kubera ibyaha bakekwaho kuba barakoze mu gitero cyagabwe na Hamas ku ya 07/10/2023 mu majyepfo ya Israel.
Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, bwana Khan yari yavuze ko ICC ifite ububasha ku bategetsi ba Israel bakora amarorerwa ku butaka bwa Palestine maze asaba abacamanza kwihutisha ubutabera no gutanga izo mpapuro kugira ngo abarengana barenganurwe.
Yanze ibyo Israel ivuga ko irimo gukora iperereza ryayo ku byaha bivugwa mu ntambara, kuko ngo nta musaruro byatanga kuruta ibyo ICC ubwayo yakwibonera.
Abashinjacyaha ba ICC, bavuze ko hari impamvu zifatika zituma Netanyahu na Gallant, ndetse n’umuyobozi wa Hamas , Yahya Sinwar, umuyobozi w’ingabo Mohammed Al-Masri n’umuyobozi wa politiki wa Hamas, Ismaïl Haniyeh , bakurikiranwaho ibyaha by’intambara byibasiye inyoko muntu.
MCN.