Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Icyakurikiyeho nyuma y’aho umusirikare wa FARDC acikanye amafaranga yari guhemba abasirikare bayo.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 19, 2025
in Conflict & Security
0
Ibitero bikomeye byongeye kugabwa ku Banyamulenge mu Rurambo.
96
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyakurikiyeho nyuma y’aho umusirikare wa FARDC acikanye amafaranga yari guhemba abasirikare bayo.

You might also like

Perezida Tshisekedi ari kanga umuhisi n’umugenzi.

Amasasu yo gupfusha ubusa y’ingabo za RDC n’iz’u Burundi yateye icyikango mu Rugezi.

AFC/M23 yazindukiye mu mirwano ikaze n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

Ubuyobozi bwa gisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bwa tangaje ko amafaranga yari aganewe kwishyura umushahara w’abasirikare muri iyi ntara yacikanwe n’umwe mubayobozi, Colonel Nkulu Kilenge Delphin.

Ni amakuru FARDC yashyize hanze ibinyujije mu itangazo ryashyizwe hanze rigenewe abanyamakuru ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 18/05/2025.

Ubu buyobozi bwa FARDC bwananditse ubundi butumwa bugenewe abayobozi b’imitwe itandukanye ya gisirikare ko hagize uwabona Colonel Nkulu Kilenge Delphin, guhita bamuta muri yombi bakanamushyikiriza ubushinjacyaha bukuru bwa gisirikare buri hafi.

Izo nyandiko zikomeza zinavuga ko gutoroka k’u musirikare mukuru byavumbuwe mbere yuko hatangira igikorwa cyo guhemba mu minsi mike ishize.

Nyuma yo gutoroka, bikanavugwa ko yahise yerekeza muri M23 nubwo uyu mutwe utarabyemeza.

Kimweho, uyu musirikare atorotse mu gihe imirwano ikomeje kubica bigacika mu bice bimwe na bimwe byo muri Kivu y’Amajyepfo, hagati y’ingabo za Congo zifatanyije n’iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo n’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.

Umuvugizi w’ibikorwa bya sokola mu majy’epfo ya Kivu y’Amajyepfo yemeje aya makuru, ariko ntiyatangaho ibirambuye, ndetse kugeza ubu nta mubare wayo mafaranga uramenyekana, ariko bivugwa ko yari ayo guhemba abasirikare bose ba RDC baherereye muri teritware ya Uvira, Fizi, Mwenga na Walungu.

Ibi kandi bibaye nyuma y’aho ku wa gatatu w’iki cyumweru gishize, umugaba mukuru w’Ingabo za Congo yari yagiriye uruzinduko i Uvira. Ni uruzinduko rugaragaza ko yahageze ashimira abayobozi ba politiki ku rwego rw’i ntara n’abagisirikare uburyo bitwaye imbere ya M23 ubwo yabamburaga umujyi wa Bukavu, ngo kuko batemeye gushyira intwaro zabo hasi.

Abasirikare bari Uvira abenshi ni abahageze bahunze intambara zabereye i Goma n’i Bukavu.

Ibi byatumye abizeza kubahemba amafaranga y’umurengera no kubaha ibundi bikoresho byinshi bya gisirikare kugira ngo M23 itazabirukana no muri uyu mujyi bahungiyemo. Igitangaje amafaranga yarabohereje akimara kugera i Kinshasa barayacikanye!

Tags: FardcKivu yamajy'EpfoUmushahara
Share38Tweet24Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Tshisekedi ari kanga umuhisi n’umugenzi.

by Bruce Bahanda
July 26, 2025
0
RDC: Abavugwa mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Perezida Tshisekedi ari kanga umuhisi n'umugenzi. Nyuma y'aho umukuru w'igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, aketse ko hari abasirikare bashaka ku muhirika k'u butegetsi, yahise...

Read moreDetails

Amasasu yo gupfusha ubusa y’ingabo za RDC n’iz’u Burundi yateye icyikango mu Rugezi.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
Amasasu yo gupfusha ubusa y’ingabo za RDC n’iz’u Burundi yateye icyikango mu Rugezi.

Amasasu yo gupfusha ubusa y'ingabo za RDC n'iz'u Burundi yateye icyikango mu Rugezi. Amakuru aturuka mu Rugezi mu majy'Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, avuga ko ihuriro...

Read moreDetails

AFC/M23 yazindukiye mu mirwano ikaze n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
AFC/M23 yazindukiye mu mirwano ikaze n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

AFC/M23 yazindukiye mu mirwano ikaze n'ihuriro ry'ingabo za RDC. Ihuriro ry'ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zazindutse zigaba ibitero mu bice bigenzurwa na AFC/M23 muri teritware ya...

Read moreDetails

RDC: Kabila agiye gutangira kuburanishwa.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
RDC: Kabila agiye gutangira kuburanishwa.

RDC: Kabila agiye gutangira kuburanishwa. Repubulika ya demokarasi ya Congo, igiye gutangira kuburanisha Joseph Kabila wahoze ari perezida w'iki gihugu. Byatangajwe n'urukiko rwa gisirikare kuri uyu wa gatanu...

Read moreDetails

FARDC, Ingabo z’u Burundi na FDLR bazindutse bagaba ibitero mu Banyamulenge.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
FARDC, Ingabo z’u Burundi na FDLR bazindutse bagaba ibitero mu Banyamulenge.

FARDC, Ingabo z'u Burundi na FDLR bazindutse bagaba ibitero mu Banyamulenge. Ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zagabye ibitero mu duce dutuwe n'Abanyamulenge mu Minembwe muri...

Read moreDetails
Next Post
Perezida w’u Rwanda yerekanye inkingi zitatu Afrika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye.

Perezida w'u Rwanda yerekanye inkingi zitatu Afrika yakubakiraho ikagira umutekano usesuye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?