Icyama cya PPRD cyamaganye iterabwoba rikorerwa Umuyobozi wa PPRD Joseph Kabila.
Icyama cya PPRD cy’uwahoze ari President wa RDC Joseph Kabila, cyamaganye iterabwoba rikomeje gukorerwa uyu Muyobozi akaba arikorerwa n’ubutegetsi bwa President Félix Tshisekedi.
Umunyamabanga Uhoraho wungirije wa PPRD, Ferdinand Kambere, mu kiganiro yagiranye na Top Congo FM, yavuze ko Leta iteganya gusaka urugo rwa Kabila ruri ahitwa Kingakati, mu nkengero za Kinshasa, kandi ngo si ubwa mbere bibayeho.
Kambere yasobanuye ko gusaka urugo rwa Kabila nta kindi byaba bigamije, keretse kumurera ubwoba kugira ngo ahunge igihugu yitangiye. Ati: “Bishoboke ko bifuza ko Joseph Kabila ahunga RDC, igihugu yitangiye kenshi. Bizera ko twese tuzahunga. Barashaka kumutera ubwoba.”
Uyu munyapolitiki yavuze ko iri terabwoba ryageze no kuri Murumuna wa Kabila, Zoé Kabila wegujwe ku mwanya wa Guverineri w’intara ya Tanganyika mu mwaka ushize. Ati: “Muribuka uburyo murumuna we Zoé yirukanwe mu biro.”
Kambere kandi yibukije uburyo ikibazo cya Mobondo cyahuzwaga n’isambu ya Kabila iri muri Kingakati. Ati: “Ibi bikorwa n’iterabwoba byibasira umuryango wacu wa politiki n’umuyobozi wacu byatangiye kera.”