Icyazanye intumwa z’igisirikare cya Tanzania i Kigali mu Rwanda cya menyekanye.
Ni ku itariki ya 07/05/2024 nibwo iritsinda ry’Ingabo z’igihugu cya Tanzania zageze mu Rwanda aho ryaje riyobowe n’umuyobozi wa brigade ya 202, bwana Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa.
Aba basirikare bo mu ngabo za Tanzania, ubwo bageraga i Kigali mu Rwanda bakiriwe n’umuyobozi wa diviziyo ya 5 mu ngabo z’u Rwanda, Col Justus Majyambere.
Aha mu Rwanda bakimara kuhagera basuye isoko rya Karehe ryo mu Murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza, rinacururizwamo Abanyatanzania bo mu karere ka Karagwe.
I Nama bitabiriye, izabera mu karere ka Nyagatare , ikazabanzirizwa n’ibindi bikorwa by’aba basirikare bazabanza gusura ibikorwa byo ku mipaka ihuza ibihugu byombi, mu turere Twa Kirehe na Kayonza, ndetse bakazanasura parike y’igihugu y’Akagera.
Nk’uko aya makuru tuyakesha Radio 10 yo mu gihugu cy’u Rwanda yatangaje ko ibi biganiro bigiye guhuza ingabo z’ibihugu byombi, bisanzwe biba buri mezi atatu, biba bigamije gusuzumira hamwe ibijyanye n’umutekano ku mipaka y’ibi bihugu by’ibituranyi, ndetse no gusangizanya amakuru ku bijyanye n’ibyaha byambukiranya imipaka, ndetse hakanasuzumwa umutekano w’abaturage bo ku bice byo ku mipaka.
MCN.