Icyegeranyo gisha cya Loni, cyahishuye abasirikare bakuru mungabo za FARDC bakorana byahafi nabarwanyi ba FDLR.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 19.06.2023, saa 5:17pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Impuguke za Loni, zasohoye icegeranyo gisha kivuga kungabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo(Fardc), zikorana byahafi numutwe w’itera bwoba wa FDLR, urimo abasize bakoze Genoside mu Rwanda.
Nicegeranyo kirimo n’a liste yamazina ya basirikare ba kuru kurwego rwa General, bomungabo za RDC. Aba ngobakaba bafite imikoranire idasanzwe n’umutwe wa FDLR.
Kuruyu mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 18/06/2023, ni bwo izi mpuguke za Loni, zasohoye raporo igaragaza uko umutekano wifashe mu burasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, nyuma y’indi raporo iheruka gusohoka mu mwaka ushize wa 2022.
Imyanzuro ya nyuma y’iyi raporo, dusanga urubuga Africa Intelligence rwamaze kubona kopi, ivuga ko hagati yukwezi kwa cuminumwe umwaka wa 2022 ndetse nomukwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2023, Ingabo za Congo Kinshasa zakomeje ubufatanye na FDLR mu ntambara impande zombi zimaze igihe zihanganyemo n’umutwe wa M23.
Mu basirikare bakuru mu ngabo za Congo Kinshasa impuguke za Loni zagaragagaje ko agirana imibanire yahafi na FDLR, harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo, Lt Gen Christian Tshiwewe Songesa.
Izi mpuguke kandi zashyize mu majwi Lt Gen Franck Ntumba usanzwe ari umujyanama wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi mu bya gisirikare.
Leta y’u Rwanda ishinja iya Congo gukorana na FDLR mu mugambi wo kuyihungabanyiriza umutekano.
Kinshasa ku rundi ruhande ishinja u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23 batavuga rumwe.
Raporo ya ziriya mpuguke ivuga ko u Rwanda rwohereje Ingabo muri Congo mu rwego rwo kugerageza kwivuna abarimo Colonel Ruvugayimikore Protogène alias “Ruhinda” na Gen Pacifique Ntawunguka ’Omega’ bayoboye Igisirikare cya FDLR.
okay aha ni sawa kbs biraje byose bimenyekane neza