Ihuriro rya AFC riranenga imyanzuro y’urukiko rukuru rw’i Kinshasa, ku rupfu rwa Cherubin Okende.
Ku wa Kane, tariki ya 29/02/2024, n’ibwo umushinjacyaha mukuru bwana Firmin Mvondo, yemeje ko Cherubin Okende Senga yi yahuye.
Depite Cherubin Okende, wigezeho kuba minisitiri muri RDC, yishwe mu mpera z’u mwaka ushize w’2023. Yicirwa i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, muri cyo gihe byavuzwe ko umurambo we wasanzwe mu modoka ye, bikavugwa ko wabonetse wuzuye amaraso, ko kandi wari uteraguwe ibyuma.
Itangazo ihuriro rya Alliance Fleuve Congo bashize hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 01/03/2024, rivuga ko biteye ubwoba, ko kandi batemeranya nimyanzuro y’iperereza ridahwitse rya kozwe n’urukiko rukuru rw’i Kinshasa kurupfu rwa Cherubin Okende.
Rivuga kandi ko uriya mwanzuro wafashwe n’umucyamanza mukuru i Kinshasa, ko ubababaje ndetse ukaba ubaye igitutsi ku munyekongo wese, aho ari.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko ihuriro rya AFC ribona ko umucyamanza mukuru ibyo yanzuye biri m’urwego rwo gushinyagurira umuryango w’u wapfuye Cherubin Okende, ndetse no gusuzugura abanyekongo bose.
Itangazo risoza rivuga ko ihuriro rya AFC risaba ko hagomba kuba iperereza ry’ingenga ku rupfu rwa Cherubin Okende, kandi iryo perereza rigakorwa no kubandi basivile 150 bavuga ko bishwe n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi Tshilombo, aba bakaba bari ciwe i Goma, k’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, tariki ya 30/08/2023.
Abandi, iri huriro rya AFC basabye ko urupfu rwabo rukorwaho iperereza barimo General Delphin Kahimbi Kasangwe, wapfuye urupfu, rubabaje aho bya vuzwe ko yiyahuye, akaba yarigeze gukurira iperereza ry’igisirikare cya FARDC, hakaba kandi na Thimothee Mukunto Kiyana, umucamanza, Ange Matondo ndetse na William Ngoy biciwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe iperereza.
MCN.