Icyemezo u Burundi buherutse gufata ku mpunzi, cyatangiye gushyira ubuzima bwazo mukaga.
Impunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu Burundi, guverinoma y’iki gihugu igafafa icyemezo cyo kuzimurira mu nkambi ya Rugombo, ziratabarizwa kuko ubuzima bwazo buri mukaga
Mugisho Birhenjire, Umudepite w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, ni we watabarije ziriya mpunzi, avuga ko zitabashya kubona ibyingenzi kuri zo, bigatuma ubuzima bwazo buja mu kaga.
Yavuze ko izi mpunzi zahoze mu nkambi ya Binyange, nyuma zimurirwa mu ya Rugombo mu Burundi.
Mugisho umudepite watowe muri teritware ya Walungu, yasobanuye ko izo mpunzi z’Abanye-Congo ziri mu Burundi, zirimo bamwe bakomoka muri Kamanyola muri RDC, bavukijwe uburenganzira, nko kuba hari abatandukanyijwe n’imiryango yabo, kandi ko ari icyemezo cyafashwe n’ubutegetsi bw’u Burundi.
Yagize ati: “Gutandukanya imiryango bishyira mukaga ubuzima bwabayibamo, ikindi kandi ziriya mpunzi ntizibasha kubona ibyingenzi, kandi zambuwe uburenganzira bwose kubyazifasha kubaho.”
Uyu mudepite yavuze kandi ko ibi bibazo izi mpunzi zagize, byabateye ihungabana, ndetse bikaba biri no gushyira ubuzima bwazo mu kaga gakomeye.