Icyihishe inyuma y’inka za buriwe irengero mu Bibogobogo.
Inka zibarirwa ku munani z’u mugabo witwa Foma Hagaba wo mu Bibogobogo muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zaraye ziburiwe irengero nyuma y’aho Mai Mai yabanje gufata abungeri bazo, ariko ikaza kubarekura, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ku gicamunsi cy’ejo ku wa kane tariki ya 21/08/2025, Mai Mai ni bwo yafashe abungeri bari baragiye, ariko ikaza kubarekura, nyuma babura zimwe muri za nka bari baragiye, bagakeka ko “iriya Mai Mai yahise izerekeza iyishyamba.”
Amakuru agaragaza ko bari baragiye ahitwa i Marera, aha akaba ari mu gice kigenzurwa n’inyeshyamba za Mai Mai zisanzwe zikorana byahafi n’ingabo za Leta ya RDC n’iy’u Burundi ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’i Kigali.
Ari na yo mpamvu aba barwanyi bo muri Mai Mai bahise bafata bariya bungeri, batangira kubahata ibibazo.
Muri bimwe mu bibazo bababajije, nk’uko aya makuru akomeza abivuga, babajije impamvu baje kuragira mu gice bagenzura, ubundi kandi babaza uko umutekano wifashe mu Bibogobogo ahagenzurwa n’ingabo z’u Burundi n’iza FARDC.
Nyuma baje kubarekura ku mugoroba wajoro, ubwo bajaga gukusanya inka babuzemo zimwe, bagakeka ko muri cyagihe bari mu maboko ya Mai Mai Mai bashobora kuba bamwe muri bo barazishoreye.
Gusa, bavuga ko bagerageje gushakisha n’ikirari cyazo kirabura, nk’uko bakomeje babibwira Minembwe Capital News.
Rero, kugeza n’ubu izo nka ntizirabashya kuboneka, ariko igikorwa cyo kuzishakisha cyo kirakomeje.