Icyihishe inyuma yitabwa muri yombi ry’umuyobozi wa Telegram akaba ari nawe wayishinze cyamenyekanye.
Ni amakuru yashizwe hanze n’ibinyamakuru byo mu gihugu cy’u Bufaransa, byahishyuye ko uwashinze Telegram akaba n’umuyobozi mukuru wayo, ari we Pavel Durov, yatawe muri yombi kandi ko yazize kuba yemeye ko iyi application abereye boss isanzwe yifishishwa mu itumanaho ikoreshwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Aya makuru ibi binyamaku byo mu gihugu cy’u Bufaransa, birimo icyitwa TF1, LCI n’ibindi, byatangaje bivuga ko Pavel Durov yafatiwe ku kibuga cy’indege cy’i Palis muri iki gihugu cy’u Bufaransa.
Binavuga kandi ko Leta y’u Bufaransa niyo yatanze icyemezo cyo ku muta muri yombi ngo kuko ashinjwa ubufatanyacyaha mu gucuruza ibiyobyabwenge, ibyaha byibasira abana ndetse n’uburiganya bitewe no kutagenzura ibikorwa kuri Telegram ndetse no kwanga gufatanya n’abashinzwe umutekano mu iperereza.
Biriya bitangaza makuru byavuze kandi kuri dosiye ye igira iti: “Ku rubuga rwe, yemeye ko hakorerwa ibyaha n’ibyaha bitabarika, kubera ko ntacyo yakoze kugira ngo ashyire mu gaciro cyangwa ngo afatanye n’abashinzwe umutekano.”
Cyakoze iki cyemezo cyo guta muri yombi uyu mugabo, ibi binyamaku byavuze ko gifite agaciro gusa mu gihugu cy’u Bufaransa.
MCN.