Icyihishe inyuma y’uruzinduko Justin Bitakwira yagiriye muri teritware ya Uvira cyamenyekanye.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo nibwo Justin Bitakwira yageze Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, aho bivugwa ko yahaje muri misiyo ye kugiti cye, yo gukangurira insoresore za Wazalendo kwanga Abatutsi no kongera kugaba ibitero mu baturage ba Banyamulenge, mu misozi miremire y’Imulenge.
Nk’uko bivugwa, muri uru ruzinduko Justin Bitakwira arimo, ari kubwira insoresore za Wazalendo ko yatumwe na leta, dore ko nubundi jaye aturutse i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Amakuru akavuga ko nyuma y’uko Justin Bitakwira ashakishije ko perezida Félix Tshisekedi yamuha kuyobora minisiteri y’ingabo za RDC, bikarangira atayimuhaye, biri mu bituma akora iyo bwakabaga kugira ngo intambara yubure ku Banyamulenge n’andi moko (Abapfulero, Ababembe n’Abanyindu) bo muri teritware ya Fizi, Mwenga na Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo.
Kur’ubu, uyu mugabo aragenda akoresha ibiganiro hirya no hino mu bice byo muri Uvira na Fizi kugira ngo ashuke imitwe y’itwaje imbunda irimo Maï Maï, ayishukishe amafaranga itangire kugaba ibitero ku Banyamulenge baturiye muri ibyo bice.
Ku wa Kane w’iki Cyumweru turimo, Justin Bitakwira yakoresheje ibiganiro mu mujyi wa Uvira, ndetse na mbere yaho yari yakoresheje ibindi biganiro nabyo bikaba byari byabereye muduce two muri Uvira.
Ibyo Bitakwira arimo biri mu byatumye ku wa Gatatu tariki ya 24/07/2024, Abanyamulenge baturiye ibice byo muri Rurambo mu misozi iri hejuru ya Uvira, bategekwa kutazongera kurema isoko ya Gatatu no kutazongera ku nyura inzira ya Uvira-Rurambo, aho ndetse banabwiwe ko igihe bibeshye bakarema iyo soko ya Gatatu cyangwa ngo banyure inzira ya Rurambo-Uvira, bazahita bicwa.
Ibyo babitegetswe n’igisirikare cya FARDC gikorera muri ibyo bice gifatanije n’imitwe y’itwaje imbunda irimo Maï Maï kuri ubu isigaye yitwa Wazalendo.
Ibi rero bikaba byongeye kurema ubwoba kubantu baturiye ibice byo mu misozi miremire y’Imulenge ahanini mu Rurambo no mu nkengero zayo.
Tubibutsa ko Justin Bitakwira uri gukora ayo mabi, ari depite ku rwego rw’i ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
MCN.