Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.
Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, n’amahame yasinywe hagati ya RDC na AFC/M23, ko yuzuzanya, kandi ko atanga icyizere ku makimbirane y’intambara amaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi no muri Congo yose muri rusange.
Tariki ya 19/07/2025, ni bwo i Doha muri Qatar RDC na AFC/M23 bashyize umukono ku mahame azagena amasezerano izi mpande zombi zigomba kuzasinya.
Aya mahame yaje akurikira amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington DC hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa tariki ya 27/06/2025.
Biteganijwe ko tariki ya 18/07/2025, hazaba gusinya amasezerano akurikira ayagiye asinywa mbere. Bivuze ko yo azaba ari ukuzuza kwa burundu ibyemejwe byose.
Umunyambanga muri minisiteri y’ubanyi n’amahanga muri Qatar, Dr. Muhammad Bin Abdulaziz, yavuze ko aya mahame yasinywe, yuzuzanya n’amasezerano y’i Washington DC ayo u Rwanda na RDC byasinyiye imbere ya minisitiri w’ubanye n’amahanga w’iki gihugu, Marco Rubio.
Yagize ati: “Intego yacu ni imwe; nyuma y’aho abakuru b’ibihugu bagiranye inama i Doha, twashyizeho inzira yo gushaka amahoro. Twahagaritse ibibazo byari hagati y’ibihugu byombi, ku bw’amahirwe umufatanyabikorwa wacu ukomeye yatumye amasezerano y’i Washington ashyirwaho umukono, nyuma y’ayo masezerano twakomeje iyi nzira ya Doha kugira ngo dukemure ibibazo by’imbere mu gihugu cya RDC. Izi nzira zombi ziruzuzanya mu gushaka amahoro, iterambere, n’uburumbuke bw’abatuye mu Burasirazuba bwa Congo.”
Aya masezerano hagati y’u Rwanda na RDC bigaragara ko munyandiko, ingingo ya kabiri ivuga abarwanyi bagomba gushyira intwaro hasi, bamwe bakajya mu buzima busanzwe, abandi bagashyirwa mu nzego zishinzwe umutekano za Congo.
Naho ingingo ya kane mu mirongo ngenderwaho Kinshasa na AFC/M23 basinyiye i Doha, ivuga ko ubutegetsi bw’i gihugu bugomba kujya mu biganza bya leta.
Dr.Ismael Buchanan uzwi cyane mu gusesengura ibya politiki na we yemeza ko ariya mahame n’amasezerano, byombi byuzuzanya, ariko ko hakiri urugendo rurere.
Ati: “Abagira ngo ibi birarangiye ni ukwibeshya, turacyatungurwa no kubona abatazubahiriza ari ya masezerano, kandi yombi aruzuzanya.”
Umunyamabanga muri minisiteri y’ubanyi n’amahanga ya Qatar, yavuze kandi ko”aya masezerano n’andi yabanje, ni uko amahanga ayitayeho cyane yifuza ko bishyirwa mu bikorwa, ni yo mpamvu ngo bazakomeza kuyakurikirana.
Yanavuze kandi ko nyuma y’iki gikorwa; hari byinshi bazakomeza kugeza impande zombi zizageze ku mahoro.
Dr Massad Boulos, umujyanama wa perezida Donald Trump , akaba n’intumwa idasanzwe ku mugabane wa Afrika, yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gufatanya na Qatar mu gutegura amasezerano ya nyuma ashobora gushyirwaho umukono bitarenze ku itariki ya 18/08/2025.
Yagize ati: “Birumvikana ko iyi mirongo ngenderwaho ari intambwe ibanza.”
Yakomeje avuga ko nubwo ibimaze kugerwaho ari intambwe ibanza, ariko ko ari ingenzi cyane.
Yanavuze kandi ko bizeye ko umusaruro w’iyi mikorere ya Qatar, ndetse kandi ko biteguye amasezerano ya nyuma.
Hagataho, AFC/M23 na RDC bemeranyije ko ibyo basinyiye i Doha bagomba guhita babyubahiriza bitarenze tariki ya 29/07/2025.