Icyo amakuru avuga ku basirikare ba M23 bafunzwe, ariko bakaza kurekurwa
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u mutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bwavuzweho kuba buheruka gufunga bamwe mu basirikare bowo, bubaziza gukoresha magendu ariko nyuma buza kubarekura, n’ubwo hari ugifunze, nk’uko amakuru abivuga.
Mubaheruka guhanwa barimo Lt Col Willy Ngoma umuvugizi w’uyu mutwe wa M23 mu bya gisirikare na Brigadier General Byamungu Bernard Maheshi wungirije umugaba mukuru w’izi ngabo z’uyu mutwe n’abandi.
Amakuru akavuga ko uyoboye igisirikare cy’uyu mutwe wa M23, Maj. Gen. Sultan Makenga, yabahanye abashinja gucuruza amabuye y’agaciro mu duce uyu mutwe ugenzura no kurya ruswa n’ibindi.
Abahanwe igifungo cy’igihe gito ni Gen Byamungu Maheshe, n’umuvandimwe wa Gen Sultan Makenga, hakabamo na Col.Jimmy Nzamuye wari umuyobozi w’umujyi wa Goma.
Col.Nzamuye mbere yo gutabwa muri yombi akajanwa gufungirwa i Tchanzu, yakekwagaho gukoresha umwanya afite mu kwigwizaho ubukire.
Yafunzwe igihe kitarenze ibyumweru bibiri. Nyuma yo gufungurwa yavanwe ku nshingano zo kuyobora umujyi wa Goma, ahabwa gutegura ibikorwa bya gisirikare mu karere ka kabiri ka gisirikare muri Masisi.
Ni mu gihe Brigadier General Byamungu we ushyinzwe ibikorwa by’iperereza akaba kandi ari we wungirije Major Gen Sultan Makenga, yavuzweho kwiba imodoka akazigurishyiriza muri Uganda azikuye i Goma mu mujyi. Ariko bivugwa ko yafunzwe gusa icyumweru kimwe.
Ku mufunga, amakuru avuga ko wari umwanzuro wafashwe na komisiyo ishyinzwe imyitwarire muri M23.
Undi na we wari warafunzwe, ni Ibrahim Makenga umuvandimwe wa Major Gen Sultan. Uyu usanzwe ari umuyobozi wungirije w’urwego rushinzwe umutekano n’ubutasi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, we yari afungiye ibyaha birimo ruswa no kwigwizaho imitungo.
Abandi ni abafunzwe bazira gucuruza zahabu mu buryo butemewe n’amategeko, abo barimo Lt Col Willy Ngoma. Binavugwa ko we yafunzwe ibyumweru bitatu nyuma akaza kurekurwa.
Barimo kandi na Col Julien Mahano usanzwe ari umuyobozi wungirije w’ubutasi bwa M23, wanafunguwe ahita yoherezwa gukorera muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Barimo na ofisiye witwa François Kazarama, we binavugwa ko agifunzwe kandi ko afungiye i Tchanzu, aho akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu wabaga mu nzu ye iherereye mu mujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.
Umugaba mukuru w’Ingabo za M23, Major Gen Sultan Makenga akomeje umuco wo guhana, mu gihe yari agize iminsi yumvikana anenga cyane imyitwarire mibi irimo ruswa, ubujura no kunyereza umutungo bikorwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa; izo zikaba ari zimwe mu mpamvu zatumye afata imbunda akaburwanya.
Mu gihe rero abo ayoboye n’abo borangwa n’iyo myitwarire, bisa no gukorera mu gihombo, bityo akaba ari kubahana.