Icyo Amakuru Avuga ku Ntambara Yahinduye Isura mu Burasirazuba bwa RDC
Ibikorwa bya gisirikare bikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imirwano ku mirongo y’imbere ku rugamba ikomeje kwiyongera, by’umwihariko mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka muri aka karere agaragaza ko Ingabo za Leta ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, iza Angola ndetse n’imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo, FDLR n’abacanshuro, zatangije ibitero bikomeye mu duce dutuwe n’abaturage, nubwo Leta ivuga ko bigabwa ku birindiro bya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.
Muri teritwari za Walikale na Masisi, by’umwihariko mu gace ka Rubaya, haravugwa ibitero byagabwe n’ingabo za FARDC zifashishije indege zitagira abapilote (drones). Amakuru atangazwa n’uruhande rwa Leta ya Congo avuga ko ibyo bitero byari bigamije gusenya ibirindiro bya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho no kwisubiza uduce twari twarafashwe.
Ku rundi ruhande, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ivuga ko ibyo bitero byakozwe mu buryo budatoranyije aho bigwa (blind bombing), igashinja ingabo za Leta kurasa ibisasu mu duce dutuwe cyane n’abaturage, bikavamo impfu n’ibyangiritse byinshi ku mitungo y’abasivili.
Rubaya ni agace gafite akamaro kanini mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kandi kugenzura ako gace bivugwa ko bifite inyungu zikomeye mu rwego rwa gisirikare n’ubukungu.
Ibikorwa nk’ibyo biravugwa kandi no mu misozi ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ingabo za FARDC zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’imitwe irwanya ubutegetsi zigamije kugarura uduce yambuwe. Icyakora, amakuru atandukanye avuga ko hari ibisasu byarashwe mu duce dutuwe n’Abanyamulenge, birimo imihana yabo, aho baragiraga amatungo nk’inka, intama n’ihene, ndetse n’ahahinze imyaka mu bishanga no mu bisambu.
Amakuru aturuka mu nzego za gisirikare za Congo avuga ko hari uduce twinshi twongeye kwisubizwa, nubwo ayo makuru akomeje kugibwaho impaka n’uruhande rwa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, rwo ruvuga ko ibitangazwa na FARDC bigamije kuzamura morale y’ingabo no kuyobya uburari bw’amahanga.
Kuri ubu, MRDP-Twirwaneho na M23 bivugwa ko bigenzura igice cya Kalingi, Rundu, Bidegu, Gakenge, Kalongi, Rwitsankuku, Mukoko na Nyaruhinga n’ahandi. Aho ni hamwe mu duce twagiye tugabwamo ibitero muri iyi minsi n’ingabo za FARDC ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi n’iza Angola, ndetse na Wazalendo, abacanshuro na FDLR.
Ikibazo cy’ingaruka z’iyi mirwano ku baturage gikomeje gutera impungenge. Imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu imaze igihe igaragaza ko ibitero byo mu kirere bikozwe hatabanje gutandukanya abasivili n’abarwanyi bishobora guteza ibyago bikomeye ku buzima bw’abaturage.
Mu gihe FARDC ivuga ko ibitero byayo biba byateguwe hashingiwe ku makuru y’ubutasi kandi bigamije intego za gisirikare gusa, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho yo ivuga ko hari ibisasu byaguye mu duce dutuwe cyane, bigahitana ubuzima bw’abasivili ndetse bikangiza ibikorwa remezo.
Intambara mu Burasirazuba bwa Congo imaze imyaka myinshi, aho iterwa n’ibibazo by’amoko ndetse n’uruhare rw’ibihugu by’ibituranyi. Umutwe wa M23 wongeye kubura mu buryo bukomeye kuva mu 2021, nyuma y’imyaka myinshi wari umaze udakora ibikorwa bya gisirikare ku rwego rwo hejuru.
Kuva icyo gihe, imirwano hagati y’ihuriro ry’ingabo za RDC na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho yakomeje kwiyongera. Iyi mirwano yagize ingaruka zikomeye ku baturage, zirimo kwimurwa kw’abaturage benshi, ibura ry’ibiribwa n’ihungabana ry’umutekano mu bice byinshi bya Kivu zombi.
Nubwo hari imbaraga zagiye zishyirwa mu biganiro by’amahoro binyuze mu nzira zinyuranye, zirimo ibiganiro byayobowe n’ibihugu byo mu karere, imirwano iracyakomeje mu bice bimwe na bimwe. Abasesenguzi bagaragaza ko igisubizo kirambye kizava mu biganiro bya politiki biherekejwe n’ubushake busesuye bw’impande zose.
Mu gihe impande zihanganye zikomeje guterana amagambo ku byagezweho ku rugamba, abaturage bo bakomeje kuba mu gihirahiro, bibaza igihe amahoro arambye azongera kugaruka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.





