Icyo Amakuru Yagaragaje ku Bisasu Birenga 150 Byarashwe i Kamanyola Biturutse mu Burundi, Abaturage Bagahasiga Ubuzima
Ubuyobozi bwa santere ya Kamanyola, iherereye muri teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), bwatangaje ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi nabiri uyu mwaka wa 2025, iyi santere yarashweho ibisasu biremereye bigera ku 150, bivugwa ko byaturutse ku butaka bw’u Burundi.
Aya makuru yemejwe n’ubuyobozi bw’iyi santere, bwavuze ko kuraswa kw’ibyo bisasu byatangiye kuva tariki ya 02 kugeza ku ya 04/12/2025, mu gihe mu bice bitandukanye byo mu kibaya cya Rusizi hakomezaga imirwano ikomeye.
Kuva tariki ya 02/12, umutwe wa AFC/M23 uri mu mirwano n’Ingabo za Leta ya RDC (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, abarwanyi ba Wazalendo ndetse n’umutwe wa FDLR, mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko mu kibaya cya Rusizi.
Imbarutso y’iyi mirwano bivugwa ko ari ibisasu biremereye byarashwe mu bice bigenzurwa na AFC/M23, cyane cyane muri santere ya Kamanyola na Kaziba, ahatuwe n’abaturage benshi.
Umuturage wapfushije umugore n’abana babiri, wavuganye n’itangazamakuru, yagaragaje agahinda gakomeye aterwa n’ibyabaye, avuga ko abaturage batabonye uko bahunga.
Yagize ati:
“Nta mahirwe twagize yo guhunga kuko nta buryo twari dufite. Twasabwe kuguma mu nzu. Nuko igisasu kiraza kigwa ku nzu yacu. Abantu bane bahise bitaba Imana. Muri bo harimo umugore wanjye, abana banjye babiri n’umuturanyi wari uri kumwe natwe.”
Umuyobozi wa santere ya Kamanyola, Hassan Shabani, yatangaje ko mu gihe cy’iminsi itatu gusa, iyi santere yarashweho ibisasu bigera kuri 150, bigahitana abaturage umunani, ndetse bigasenya ibikorwaremezo by’ingenzi.
Yagize ati:
“Kuva tariki ya 02/12, twahuye n’ibihe bikomeye byo kuraswaho ibisasu byaturutse mu Burundi. Kamanyola ni santere ifite ubuso bwa kilometero kare zirindwi, ituwe n’abaturage barenga ibihumbi 100. Amashuri yararashwe, inzu z’abasivili zararashwe, ibitaro byararashwe, abantu umunani barapfa.”
Uyu muyobozi yanagaragaje impungenge n’akababaro, yibaza impamvu santere ya Kamanyola yarashweho ibisasu mu gihe imirwano nyamukuru yaberaga kure yayo.
Yagize ati: “Imirwano yaberaga muri Luvungi na Lubarika, ahari intera ya kilometero zigera kuri 15 uvuye Kamanyola. Ariko ingabo z’u Burundi zafashe icyemezo cyo kurasa ibisasu muri Kamanyola. Hari intwaro ziremereye zari ku musozi wa Vinyange, i Katoki mu Burundi, zarashe hano. Tariki ya 03 n’iya 04/12/2025 bazikuye muri Katoki bazimurira i Rukana, bakomeza kurasa Kamanyola.”
Umuganga wo mu bitaro bya Saint-Joseph bya Kamanyola yatangaje ko muri ibi bitero bakiriye inkomere 55, harimo 27 zakomeretse bikabije, zahise zoherezwa mu bitaro bikuru bya Bukavu kugira ngo zihabwe ubuvuzi bwisumbuyeho.
Ibi bitero byongereye ubwoba n’agahinda mu baturage ba Kamanyola, mu gihe hakomeje kwiyongera impungenge ku mutekano w’abasivili n’ingaruka z’intambara ikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane mu Burasirazuba bwa RDC.






