Icyo FARDC n’abambari bayo bazindutse bakora ahatuwe n’Abanyamulenge muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane.
Urusaku rw’imbunda rwinshi ruzindutse rwumvikanira mu nkengero za komine ya Minembwe, aho amakuru avuga ko ari ihuriro ry’ingabo za Congo ririmo FARDC iz’u Burundi, n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR ryongeye kugaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge, nyuma yuko n’ejo ku wa kabiri ibi bitero byirije umunsi wose.
Ibi bitero FARDC n’abambari bayo babigabye mu misozi ya Gahwela haherereye muri grupema ya Basimunyaka, secteur ya Lulenge muri teritware ya Fizi.
Ni ukuva isaha zibiri z’igitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 20/03/2025, ni bwo urusaku rw’imbunda rwinshi rwatangiye kumvikana muri ibyo bice bisanzwe biriherereyemo imihana ituwemo n’Abanyamulenge.
Ariko nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga, Twirwaneho irwanirira ukubaho kw’aba Banye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, yahise yinjira muri iki gice iturutse mu Minembwe aho iheruka kwirukana izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta irahigarurira, yahise isuka umuriro w’imbunda kuri iri huriro maze ngo riyabangira ingata.
Ni amakuru kandi avuga ko iri huriro ry’ingabo za Leta ryahise rikwira imishwaro rihungira mu misozi igana za Gashasha werekeza i Rukombe ahahoze ari umuhana munini utuwe n’Abanyabyinshi bo kwa Bamara.
Ndetse aya makuru anahamya ko kuri ubu niho urusaku rw’imbunda ruri kumvikanira kubwinshi, kandi ko uyu mutwe wa Twirwaneho ukomeje kwirukana iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa uryerekeza muri icyo gice cy’i Rukombe.
Iri huriro ry’ingabo za Congo ryongeye kugaba ibitero ku Banyamulenge mu gihe n’ejo ku wa kabiri, mu majy’epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe naho ryahagabye ibitero byirije umunsi wose, ariko uyu mutwe wa Twirwaneho uza kuri kubita kubi rihungira za Musika umanuka i Lulenge.
Ahandi iri huriro ryari ryagabye ibitero ku munsi w’ejo hashyize, ariko risubizwa inyuma ni mu Mikenke ho muri secteur ya Itombwe.
Iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta rikora ibi bitero mu rwego rwo kugira ngo ryisubize ibice Twirwaneho yaryambuye, kubanyaga Inka zabo, ubundi kandi riba rigamije kurimbura ubwoko bw’Abanyamulenge abo Leta y’i Kinshasa yanga urunuka.