Icyo m23 yavuze kuri Kinshasa yemeye kuyamanika, ikemera ko baganira.
Umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa, uwakunze kugaragaza ko ibiganiro ari yo nzira yonyine izageza iki gihugu ku mahoro arambye, ariko guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo igakomeza kwinangira, nyuma ikaza kuva ku izima, wavuze ko wo wabiharaniye kuva kera, kandi ko uruhiye kumbyumvisa perezida Felix Tshisekedi ku mbaraga.
Mu minsi ibiri ishyize, perezidansi ya Angola isanzwe ari umuhuza mu gushaka amahoro arambye mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko perezida w’iki gihugu, Joao Lourenco, azatangiza ibiganiro hagati ya m23 na Leta y’i Kinshasa.
Ariko bikaba bizwi ko perezida Felix Tshisekedi wa Congo yari yarabanje kuvuga ko Leta ye idateze kujya mu biganiro biyihuza n’umutwe wa m23 uwo bahanganye mu Burasizuba bw’iki gihugu.
Nyuma yuko Angola itangaje ko Kinshasa yemeye kuganira n’uyu mutwe, umuyobozi wawo, Bertrand Bisimwa yahise avuga ko ibi babivuze kenshi, ariko ko ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi bwabiteraga utwatsi.
Yagize ati: “Twiyemeje gutsinda inzira za gisirikare za Tshisekedi, no kumuzana ku bushake cyangwa ku mbaraga kumeza y’ibiganiro, ari na yo nzira yonyine ya gisivili ishobora gushyira ku murongo ibibazo bimaze imyaka myinshi muri iki gihugu.”
Ni mu gihe kandi n’umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Tina Salama, nawe mu butumwa yanditse kuri x nyuma y’aho Angola yari imaze gutangaza ibi biganiro, yagize ati: “Twamenye kandi dutegereje kureba ishyirwa mu bikorwa ry’uru rugendo rw’ubuhuza bwa Angola.”
Abakuru b’ibihugu binyuranye barimo abo mu karere DRC n’u Rwanda biherereyemo, ndetse n’imiryango mpuzamahanga, abo bakunze kuvuga ko ntayindi nzira yatanga igisubizo ku bibazo bimaze igihe mu Burasizuba bwa Congo, atari ibiganiro hagati ya m23 na Leta y’i Kinshasa.
Umutwe wa m23 ugizwe n’abanye-kongo baharanira uburenganzira bwokubaho kwabo, kuko bicwa umunsi ku wundi, kandi bakicwa n’ubutegetsi bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo bufatanyije n’imitwe irimo FDLR irimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda na Wazalendo n’ingabo z’u Burundi.
Uyu mutwe wakunze kugaragariza Leta y’iki gihugu ko utazigera urambika intwaro hasi, igihe iyi Leta itaremera ko baganira, cyangwa ngo yemere ibyo uyisaba.