Icyo Obama yatangaje ku byemezo Trump akomeje gufata kuva yasubira ku butegetsi.
Barack Obama w’imyaka 63, wabaye perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko atewe impungenge n’ibyemezo bya politiki bigenda bishyirwaho na perezida Donald Trump kuva yatorerwa kongera kuyobora Amerika ku nshuro ya kabiri.
Ni byo Obama yagaragaje ubwo yasuraga kaminuza ya Hamilton iri muri Leta ya New York, aho yavuze ko yanenze bikomeye ingingo zagiye zishyirwaho na Donald Trump harimo kuzamura imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika biturutse mu bindi bihugu.
Mu zindi ngingo za Trump zanenzwe na Obama, zirimo kuba yaragabanyije amafaranga yakoreshwaga n’ibigo bya leta, gushyiraho amabwiriza akakaye ku bimukira, ndetse no gufata mu buryo budakwiye itangazamakuru.
Ibi byemezo, Obama yagaragaje ko yabinenze kubi, aho yagize ati: “Ntabwo ntekereza ko ibyo turi kubona ubu hari icyiza byazanira igihugu cyacu. Ntacyo.”
Ubundi kandi, Obama yagaragaje ko akomeje guterwa impungenge n’uburyo Leta y’iki gihugu isigaye itera ubwoba za kaminuza, mu gihe zidatanze abanyeshuri bakoresha uburenganzira bwabo bwo gutanga ibitekerezo.
Uyu mugabo wigeze kuyobora Leta Zunze ubumwe z’Amerika imyaka 8, yavuze ko ibi byemezo Trump akomeje gufata, iyo aza kuba ari we wabifashe igihe yari perezida, abantu batari guceceka ngo babirebere nk’uko bari kubirebera kuri Trump.
Obama yayoboye Amerika kuva mu mwaka wa 2009 kugeza muri 2017, kuko yayoboye manda zibiri. Akaba yarabaye perezida wa 44 wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika.