Icyo perezida wa Mutualite yavuze kubagoreka amateka y’Abanyamulenge.
Perezida wa Mutualite y’Abanyamulenge i Nakivale muri Uganda, John Musore, yasabye Abanyamulenge aho bari hose ku isi kudatinda ku bagoreka amateka y’ubwoko bwabo n’aya General Rukunda Michel uzwi cyane nka Makanika, hubwo ko bakwiye gufata abayogoreka “nk’amagi y’amahuri.”
Ni ijambo yavuze kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29/03/2025, ubwo Abanyamulenge bari mu muhango wo kw’ibuka Intwari y’Abanyamulenge General Rukunda Michel wari umuyobozi wa Twirwaneho wishwe n’ibitero bya drone by’Ingabo za RDC mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.
Uyu muhango witabiriwe n’Abanyamulenge baturutse hirya no hino muri iki gihugu cya Uganda, Abanyamasisi bo muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse kandi wari witabiriwe n’Abenegihugu bo muri Uganda cyane cyane abarimo Abanyankore.
Ubwo perezida wa Mutualite Musore yahabwaga ijambo muri uyu muhango, ari na bwo yahise awusoza yasabye Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange kudaha agaciro abantu bagoreka amateka y’ubwoko bwabo n’aya General Rukunda Michel.
Yagize ati: “Hari icyo mbasaba, ntimugatinde ku bagoreka amateka y’ubwoko bwabo n’aya General Rukunda Michel. Buriya iyo inkoko yawe iteye amagi, muri y’amagi, amwe aba amahuri ayandi akaba mazima.”
Musore yagaragaje ko ari ya magi mazima azavamo inkoko zorogwa, naho amahuri akajugunywa ku icukiro, bityo ashimangira ko amagi mazima ari Abanyamulenge bagihagaze mu murongo w’ukuri naho amahuri akaba ari Abanyamulenge bayobye cyangwa bagenze ukundi.
Ati: “Abanyamulenge bazima barahari ni ari ya magi azavamo inkoko zorogwa, naho bariya bayobye namwe murabyumva ni amahuri. Ni mubima amatwi bazagera aho bamenye ko bajugunywe ku icukiro.”
I Nakivale muri Uganda hari za Mutualite zibiri, imwe ni yo iyobowe na John Musore igizwe n’Umuryango w’Abanyabyinshi, Abasinzira, Abasama, Abadinzi, Abitira, Abasegege, Abatwari, Abahiga n’igice kimwe cy’Abasita.
Naho Innocent Mukiza, akaba nawe ayoboye indi igizwe n’Umuryango w’Abagorora, igice kimwe cy’Abasita, Abahondogo, Abasinga, Abahima, Abazigaba n’abandi.
Gusa, uyu munsi izi Mutualite zakoze akarusho zitegurira hamwe umuhango wo kw’ibuka Gen Rukunda intwari ikomeye mu Banyamulenge, mu gihe zitari zisanzwe zicyana uwaka. Ibyafashwe nk’intambwe ikomeye mu bwiyunge.