Icyo ubutegetsi bwa RDC bwategetse itangazamakuru kuri Kabila.
Ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo bwategetse itangazamakuru ryo muri iki gihugu kutagira icyo batangaza kuri Joseph Kabila, no kutagira icyo bavuga ku bijyanye n’ishyaka rye rya PPRD.
Ku wa kabiri tariki ya 03/06/2025, ni bwo perezida w’inama nkuru ishinzwe itumanaho (CSAC), Christian Bosembe, yatangaje aya mabwiriza, akaba yarabitangarije kuri Top Congo FM.
Yavuze ko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu bidakwiye gukurikirana, cyangwa gutanga amakuru ajyanye na PPRD.
Byabujijwe kandi gutangaza ibyavuzwe cyangwa ibiganiro byagiranye n’umuyobozi w’irishyaka rya PPRD, Joseph Kabila Kabange.
Yagize ati: “Ntabwo ari ubugenzuzi. Nta burengangiza bwahungabanijwe. Television ntigomba gukoreshwa nk’urubuga rwo guhirika ubutegetsi.”
Christian Bosembe yatangaje ibi mu gihe Sena yarimaze iminsi mike yambuye ubudahangarwa Joseph Kabila Kabange, kuba umusenateri ubuzima bwe bwose. Ni imyanzuro iyi Sena yemeje tariki ya 22/05/2025. Byabaye nyuma yo kwemeza raporo ya komite idasanzwe ishinzwe gusuzuma ibirego by’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu rukiko rukuru rwa gisirikare, bijyanye no kwambura ubudahangarwa bwa Senateri Joseph Kabila.
Hejuru y’ibyo, Sena yemeje ko Kabila akurikiranwa n’ubucamanza, aho ashinjwa n’inkiko ibyaha by’intambara no gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi. Uyu mutwe unagamije gushiraho iherezo ryanyuma ubu butegetsi bw’i Kinshasa.