Icyo ubutegetsi bw’i Kinshasa bwakoze ku banyeshuri batwite.
Ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, bwemereye abanyeshuri batwite gukomeza amashuri mu gihe hari itegeko rimaze igihe ribuza abatwite kwiga.
Byatangajwe na minisiteri y’uburezi bw’iki gihugu aho yagaragaje ko yakomoreye abanyeshuri batwite.
Nk’uko ibiro by’umunyamabanga mukuru muri iyi minisiteri y’uburezi yabisobanuye, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubahiriza gahunda y’igihugu yo kudaheza mu burezi no guha abantu bose amahirwe yo kwiga.
Tariki ya 14/07/2025, abashizwe uburezi ku rwego rw’intara basabwe kubahiriza iki cyemezo, banagenzura niba abakobwa batwite bari kwemererwa kwiga.
Nyuma baza gusanga hari abakobwa benshi bari barataye ishuri bitewe no kuba baratwise bakiri bato. Ibi rero byo kubabuza amahirwe yo kwiga byangizaga ahazaza habo, ndetse bigaha intebe ubusumbane mu burezi.