Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home History

Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 9, 2025
in History
0
Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge.
75
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge.

You might also like

Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye.

Ibyimbitse ku gitabo kivuga hejuru y’amabuye y’agaciro cyanditswe na Mundekeza.

Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n’intambara ya 3 y’isi mu gihe yoramuka ibaye.

Umusesenguzi akaba n’Umujyanama w’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, Kabare Girinka William, yavuze ko nta muntu n’umwe kuri iy’ isi ushobora gutegura jenocide ngo namara “azahirwe mubuzima bwe.” Aha yavugaga umugambi wacuriwe i Bujumbura ucyurwa na perezida Felix Tshisekedi wa RDC na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, uwo bashyizemo ingabo zabo ngo zirimbure Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange bo mu Burasizuba bwa Congo.

Ni ubusesenguzi Kabare yatanze akoresheje inyandiko, muri izo nyandiko avuga ko perezida Felix Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi, bibeshye cyane, ngo kuko ibyo bashyize imbere byo kurimbura Abanyamulenge no kwirukana M23 na Twirwaneho mu birindiro byabo batazabishobora.

Yavuze ko aba bakuru b’ibi bihugu bahagurukanye inzu n’imiganda yayo, bizeye ko bazatsinsura M23/Twirwaneho muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, ko batazabishobora n’umunsi n’umwe.

Kabare yavuze ko abacanshuro bo mu majy’Epfo ya Amerika Tshisekedi na Ndayishimiye biyambaje, ngo babafashe kurwanya uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, bataruta Cheguvala na we wo muri ayo majy’Epfo y’iki gihugu cya leta Zunze ubumwe z’Amerika, wazanwe na Laurent Desire Kabila warwanyaga ubutegetsi bwa Mobutu. Ariko yamara kumushitsa hamwe n’ingabo ze, maze na we na bo bazanye, binjira mu rugamba bakora icyabazanye, ariko ingabo za Kabila baje gufasha, zo zikomeza gushishikazwa no gufata inkoko z’abaturage zikazotsa zikirirwa mu kuzirya, aho kuja mu ntambara. Avuga ko ibyo byatumye Cheguvala yisubirira iwabo ntiyakomeza urugamba.

Yagize ati: “Aba bacanshuro Tshisekedi na mugenzi we bazanye ntaho batandukaniye n’ingabo zo kwa Cheguvala, Kabila yigera kuzana ngo zimufashe kurwanya leta ya Zaïre. Icyo zakoze zimaze kugera ku butaka bwa RDC, zahise zitangira urugamba ariko abo zaje gufasha bo bagahekera mu kotsa inyama z’inkoko, bituma Cheguvala abasuzugura yisubirira iyo yari yaje ava iwabo mu majy’Epfo ya Amerika.”

Yongeye ati: “Cheguvala yabonye ko abo yaje gufasha atari abarevolutioneri, abata kurugamba asubirayo!”

Ninaho yasobanuye ko ariho havuye umugani abakecuru bakunze kujya bakoresha i Mulenge cyane, ugira uti: “Lumumba iyari na we ngo afite abasirikare (abasoda).”

Kabare yakomeje avuga ko perezida Felix Tshisekedi ko yari akwiye kureka gushukwa na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ngo kuko abo agambiriye kuri mbura ari Abanye-Congo kimwe na we, bityo hari guhomba igihugu cye, naho Ndayishimiye yigaramiye.

Ati: “Tshisekedi arashukwa na Ndayishimiye, gutegura kurimbura benewabo, ni ubuhanya bubi. Nta muntu wigeze uhirwa wateguye jenocide, haba kubwa Hitler (Nzis), haba kuba Helero(Namibie), aba Armenie, ndetse no kubateguye jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nta n’umwe mu bayitegiye yigeze ihira. Birangira na we imukozeho.

Mu gusoza, Kabare, yaciriye Tshisekedi umugani ugira uti: “Inkunguzi y’inkware, yashotse agaca kayireba, kandi umugezi iyo uhuruye cyane urisiba.”

Ijambo ryanyuma yagize ati: “Abarwanira ukubaho kwabo, ngombwa batsinde, na ho abarwanira kurimbura abandi bizabatikana.”

Ubu busesenguzi bwakozwe mu gihe Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bohereje abasirikare ibihumbi 60 muri Uvira. Aba basirikare bagamije kwica no kurimbura icyitwa Umututsi wese n’usa na we mu Burasizuba bwa Congo.

Ku wa mbere w’iki cyumweru turimo, aba basirikare batangiye koherezwa mu bice bitandukanye, harimo aboherejwe muri Fizi kurwana mu Minembwe no mu nkengero zayo, aboherejwe mu Rurambo ndetse abandi banyura umuhanda w’ikibaya cya Rusizi, ari na bo bazarwana i Kamanyola, Nyangenzi, Kaziba banagamije kandi kwisubiza imijyi minini igenzurwa n’u mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, nk’uwa Goma n’uwa Bukavu.

Hari amakuru Minembwe Capital News yamaze kumenya ahamya ko aba basirikare boherejwe muri ibyo bice, bahawe order yo kudatangiza imirwano, ahubwo ko bazakomeza gushotora iyi mitwe yombi, mu kwica abantu babo kibandi, kugira ngo ari yo izatangiza intambara, ntibyitwe ko ari Leta yatangiye kurwana mu gihe yamaze gushyira umukono ku masezerano y’amahoro i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Hagataho, umutekano ukomeje kuzamba ahanini muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’aho Leta ikomeje kuvugwaho umugambi wo kurimbura Abanyamulenge batuye muri iki gice giherereye mu Burasizuba bw’iki gihugu.

Tags: AbatutsiGahunda ndendeKurimbura abanyamulengeNdayishimiyeTshisekedi
Share30Tweet19Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye.

by Bruce Bahanda
July 8, 2025
0
Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye.

Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye. Abashinwa bavumbuye uburyo bushya bwo kuvura indwara ya Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, bakaba bashobora gusubiza ku murongo uturemangingo twitwa beta...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku gitabo kivuga hejuru y’amabuye y’agaciro cyanditswe na Mundekeza.

by Bruce Bahanda
July 2, 2025
0
Ibyimbitse ku gitabo kivuga hejuru y’amabuye y’agaciro cyanditswe na Mundekeza.

Ibyimbitse ku gitabo kivuga hejuru y'amabuye y'agaciro cyanditswe na Mundekeza. Dr.Justin Mundekeza uri mu Banye-Congo babagenzuzi babahanga ku bijyanye na politiki y'iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails

Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n’intambara ya 3 y’isi mu gihe yoramuka ibaye.

by Bruce Bahanda
June 25, 2025
0
Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n’intambara ya 3 y’isi mu gihe yoramuka ibaye.

Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n'intambara ya 3 y'isi mu gihe yoramuka ibaye. Nyuma y'aho Isi ikomeje kugarizwa n'ubushyamirane bwa politiki n'intambara hirya no hino z'urudaca, benshi batekereza...

Read moreDetails

Yatubwiye impamvu ba mwise “Imbogo-y’ishyamba.”

by Bruce Bahanda
June 24, 2025
0
Yatubwiye impamvu ba mwise “Imbogo-y’ishyamba.”

Yatubwiye impamvu ba mwise "Imbogo-y'ishyamba." Ndabarishye Buseke wamenyekanye cyane cyane ku izina rya "Imbogo-y'ishyamba, yavuze aho ibyo ku mwita iryo zina byavuye, agaragaza ko yigeze kwirukana "impyisi ku...

Read moreDetails

Amateka: Col. Paul uheruka gufata imbunda iri muzikaze ni mu ntu ki?

by Bruce Bahanda
June 16, 2025
0
I Mulenge: Herekanwe imbunda iheruka gufatwa ibabaza Wazalendo.

Amateka: Col. Paul uheruka gufata imbunda iri muzikaze ni mu ntu ki? Colonel Paul uzwi cyane mu misozi miremire y'i Mulenge ku izina rya Cobra ni umwe mu...

Read moreDetails
Next Post
U Rwanda na RDC waruzi ko byagiranye amakimbirane kuva no mu myaka myinshi ishize, ibirambuye.

U Rwanda na RDC waruzi ko byagiranye amakimbirane kuva no mu myaka myinshi ishize, ibirambuye.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?