Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge.
Umusesenguzi akaba n’Umujyanama w’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, Kabare Girinka William, yavuze ko nta muntu n’umwe kuri iy’ isi ushobora gutegura jenocide ngo namara “azahirwe mubuzima bwe.” Aha yavugaga umugambi wacuriwe i Bujumbura ucyurwa na perezida Felix Tshisekedi wa RDC na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, uwo bashyizemo ingabo zabo ngo zirimbure Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange bo mu Burasizuba bwa Congo.
Ni ubusesenguzi Kabare yatanze akoresheje inyandiko, muri izo nyandiko avuga ko perezida Felix Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi, bibeshye cyane, ngo kuko ibyo bashyize imbere byo kurimbura Abanyamulenge no kwirukana M23 na Twirwaneho mu birindiro byabo batazabishobora.
Yavuze ko aba bakuru b’ibi bihugu bahagurukanye inzu n’imiganda yayo, bizeye ko bazatsinsura M23/Twirwaneho muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, ko batazabishobora n’umunsi n’umwe.
Kabare yavuze ko abacanshuro bo mu majy’Epfo ya Amerika Tshisekedi na Ndayishimiye biyambaje, ngo babafashe kurwanya uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, bataruta Cheguvala na we wo muri ayo majy’Epfo y’iki gihugu cya leta Zunze ubumwe z’Amerika, wazanwe na Laurent Desire Kabila warwanyaga ubutegetsi bwa Mobutu. Ariko yamara kumushitsa hamwe n’ingabo ze, maze na we na bo bazanye, binjira mu rugamba bakora icyabazanye, ariko ingabo za Kabila baje gufasha, zo zikomeza gushishikazwa no gufata inkoko z’abaturage zikazotsa zikirirwa mu kuzirya, aho kuja mu ntambara. Avuga ko ibyo byatumye Cheguvala yisubirira iwabo ntiyakomeza urugamba.
Yagize ati: “Aba bacanshuro Tshisekedi na mugenzi we bazanye ntaho batandukaniye n’ingabo zo kwa Cheguvala, Kabila yigera kuzana ngo zimufashe kurwanya leta ya Zaïre. Icyo zakoze zimaze kugera ku butaka bwa RDC, zahise zitangira urugamba ariko abo zaje gufasha bo bagahekera mu kotsa inyama z’inkoko, bituma Cheguvala abasuzugura yisubirira iyo yari yaje ava iwabo mu majy’Epfo ya Amerika.”
Yongeye ati: “Cheguvala yabonye ko abo yaje gufasha atari abarevolutioneri, abata kurugamba asubirayo!”
Ninaho yasobanuye ko ariho havuye umugani abakecuru bakunze kujya bakoresha i Mulenge cyane, ugira uti: “Lumumba iyari na we ngo afite abasirikare (abasoda).”
Kabare yakomeje avuga ko perezida Felix Tshisekedi ko yari akwiye kureka gushukwa na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ngo kuko abo agambiriye kuri mbura ari Abanye-Congo kimwe na we, bityo hari guhomba igihugu cye, naho Ndayishimiye yigaramiye.
Ati: “Tshisekedi arashukwa na Ndayishimiye, gutegura kurimbura benewabo, ni ubuhanya bubi. Nta muntu wigeze uhirwa wateguye jenocide, haba kubwa Hitler (Nzis), haba kuba Helero(Namibie), aba Armenie, ndetse no kubateguye jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nta n’umwe mu bayitegiye yigeze ihira. Birangira na we imukozeho.
Mu gusoza, Kabare, yaciriye Tshisekedi umugani ugira uti: “Inkunguzi y’inkware, yashotse agaca kayireba, kandi umugezi iyo uhuruye cyane urisiba.”
Ijambo ryanyuma yagize ati: “Abarwanira ukubaho kwabo, ngombwa batsinde, na ho abarwanira kurimbura abandi bizabatikana.”
Ubu busesenguzi bwakozwe mu gihe Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bohereje abasirikare ibihumbi 60 muri Uvira. Aba basirikare bagamije kwica no kurimbura icyitwa Umututsi wese n’usa na we mu Burasizuba bwa Congo.
Ku wa mbere w’iki cyumweru turimo, aba basirikare batangiye koherezwa mu bice bitandukanye, harimo aboherejwe muri Fizi kurwana mu Minembwe no mu nkengero zayo, aboherejwe mu Rurambo ndetse abandi banyura umuhanda w’ikibaya cya Rusizi, ari na bo bazarwana i Kamanyola, Nyangenzi, Kaziba banagamije kandi kwisubiza imijyi minini igenzurwa n’u mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, nk’uwa Goma n’uwa Bukavu.
Hari amakuru Minembwe Capital News yamaze kumenya ahamya ko aba basirikare boherejwe muri ibyo bice, bahawe order yo kudatangiza imirwano, ahubwo ko bazakomeza gushotora iyi mitwe yombi, mu kwica abantu babo kibandi, kugira ngo ari yo izatangiza intambara, ntibyitwe ko ari Leta yatangiye kurwana mu gihe yamaze gushyira umukono ku masezerano y’amahoro i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Hagataho, umutekano ukomeje kuzamba ahanini muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’aho Leta ikomeje kuvugwaho umugambi wo kurimbura Abanyamulenge batuye muri iki gice giherereye mu Burasizuba bw’iki gihugu.