Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Icyo Umushumba yavuze kuri Pentecost iyo abakristo bizihiza nyuma ya Pasika.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 25, 2025
in Religion
0
Icyo Umushumba yavuze kuri Pentecost iyo abakristo bizihiza nyuma ya Pasika.
63
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyo Umushumba yavuze kuri Pentecost iyo abakristo bizihiza nyuma ya Pasika.

You might also like

Umukozi w’Imana yanenze icyo Ababiligi bakoze i Mulenge.

Umuhanuzi w’Imana yatanze ibimenyetso 10 bizabanziriza gutabarwa ku bwoko bwayo muri RDC.

Ibyo wa menya ku masengesho yakozwe na AFC/M23.

Umushumba w’itorero rya All National Assembly of God, Reverend Misigaro Bizimana, yavuze ko igiterane cya Pentecost icyo abakristo benda kwizihiza mu byumweru bibiri biri mbere, gisobanura umunsi w’ibisarurwa.

Biri mu byo yabwirije mu materaniro yo kuri iki cyumweru tariki ya 25/05/2025, mu itorero ashyumbye rifite icyicaro gikuru muri Isingiro district mu gihugu cya Uganda.

Yavuze ko ibisobanuro byimbitse kuri Pentecost, birimo amagambo abiri kuko Pente yonyine ari ukubara 50 mu gihe Cost yo ari ibisarurwa.Bivuze rero iminsi 50 y’ibisarurwa. Iki giterane kiba nyuma ya Pasika, kuko kuva kuri Pasika babara iminsi 49 uwa miro 50 bakizihiza Pentecost.

Imana yari yarategetse umugaragu wayo Mose kubwira ubwoko bwayo, Abisirayeri kujya bakora mu minsi ingana n’ibyumweru 6 ikindi gikukiyeho kikitwa icy’ibisarurwa. Ari yo Pentecost Abisirayeri bakoraga.

Umushumba Misigaro avuga ko uwo munsi ko ari wo intumwa zamanukiweho Umwuka wera, zitangira kuvuga ku ndimi nshya. Abari aho bagira ngo za sinze, ariko Intumwa Petero arahaguruka asobanurira abantu ko zitasinze hubwo ko zuzuye umwuka wera w’Imana ishobora byose.

Icyakurikiyeho cy’igitangaza ni uko abanyamahanga bari aho batangajwe no kumva indimi nshya intumwa zavugaga harimo n’iziwabo bakumva ibyo zivuga.

Yakomeje avuga ko ibyo Yesu yakoze mu minsi 40 nyuma y’aho azutse, yayiyeretsemo intumwa ze. Akazibonekera mu buryo butandukanye. Na ho indi minsi icumi mbere yuko zinjira muri Pentecost, zayimaze zitegereje ibyo Yesu yazisezeranyije.
Aha yasobanuye ko abakristo bagira amasezerano y’ihariye n’andi rusange.

Avuga ko mu byo Yesu yakomeje kubwira intumwa cyane muri rusange, ni uko ab’isi bazazanga ngo kuko na we bamwanze, ariko azisaba gukomera no kwihangana.

Yanaboneyeho kubwira abakristo ko mu gihe yageze ahantu bakamushima akwiye kubigenzura akibaza impamvu yabyo, ndetse kandi n’igihe yatutswe nabyo akamenya icyabiteye.

Avuga ko Umukristo akwiye kuzaja mu nzu y’Imana afite icyo ategereje ku Mana.
Mu byo Yesu yari yarasezeranyije intumwa hariho uguhabwa imbaraga n’Umwuka wera iyo ni yo Pentecost mu buryo bw’Umwuka. Pasika ikavuga gupfa kwa Yesu no kuzuka kwe.

Ikindi yavuze ko muri ya minsi icumi, yashize intumwa ziri hamwe. Asigura ko kuba hamwe bigoye ariko ko birimo ubutsinzi bukomeye ku bakristo.

Umuco w’abakristo, avuga ko bakwiye kugira igihe bakaba hamwe, bagahuza n’ibyabo kandi bagasangira. Avuga ko igihe ibyo bikozwe haba kumenyena n’igihe habaye gutandukana bagakumburana, ngo kuko bituma bategura kongera guhura.

Avuga ko kuba Yesu yarifuje ko abigishwa be baguma hamwe, ngo kwari ukugira ngo bahore bibukanya ibyo yabigishije, ngo kuko yatinyaga ko ni batandukana bozaja kugendera mu bushake bwabo, bityo bagata umurongo mwiza. Ubundi ngo kwari no ku
bategura kugira ngo iby’uvugabutumwa bari bagiye kwinjiramo bigire aho bihera.

Aha yahise asaba abakristo kugendera mu bushake bw’Imana, kandi bakareka gukururira Imana mu bushake bwabo, ngo kuko ari byo benshi muri iki gihe bakora. Kandi avuga ko kuvuga ubutumwa bigomba guhera mu nzu, nk’uko n’abigishwa bahereye i Yudeya babona kuja n’i Samaliya no ku mpera y’isi.

Agaragaza ko igihe ugendeye mu bushake bw’Imana ubona Imigisha yose w’ifuza, ariko igihe ugendeye mu bushake bwawe bigukwegera kugwa mu manga no mu kaga k’iteka.

Tags: IbisarurwaPasikaPentecost
Share25Tweet16Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Umukozi w’Imana yanenze icyo Ababiligi bakoze i Mulenge.

by Bruce Bahanda
May 24, 2025
0
Umukozi w’Imana yanenze icyo Ababiligi bakoze i Mulenge.

Umukozi w'Imana yanenze icyo Ababiligi bakoze i Mulenge. Umukozi w'Imana Reverend Ndamahizi Matayo, mu nyigisho yigishije mu giterane kiri kubera ku itorero rya Shilon muri Uganda, yavuze ko...

Read moreDetails

Umuhanuzi w’Imana yatanze ibimenyetso 10 bizabanziriza gutabarwa ku bwoko bwayo muri RDC.

by Bruce Bahanda
May 21, 2025
0
Ibindi bitari byavuzwe mu buhanuzi buvuga kuri RDC.

Umuhanuzi w'Imana yatanze ibimenyetso 10 bizabanziriza gutabarwa ku bwoko bwayo muri RDC. Umuhanuzi w'Imana akaba n'Umushumba muri rimwe mu matorero ayobowe n'Abanyamulenge mu gihugu cya Uganda, Sadoki Kavoma,...

Read moreDetails

Ibyo wa menya ku masengesho yakozwe na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
May 18, 2025
0
Ibyo wa menya ku masengesho yakozwe na AFC/M23.

Ibyo wa menya ku masengesho yakozwe na AFC/M23. Abayobozi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ribarizwamo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho, bakoze amasengesho i Goma mu...

Read moreDetails

Rev-Mudaheranwa Fidel, yabwirije hejuru y’ubwenge buboneye.

by Bruce Bahanda
May 17, 2025
0
Rev-Mudaheranwa Fidel, yabwirije hejuru y’ubwenge buboneye.

Rev-Mudaheranwa Fidel, yabwirije hejuru y'ubwenge buboneye. Umukozi w'Imana Mudaheranwa Ntwayingabo Fidel mu giterane cy'Urubyiruko kiri kubera mu gihugu cya Uganda yavuze ibisobanuro byimbitse k'ubwenge buboneye. Iki giterane cyatangiye...

Read moreDetails

RDC: Ibivugwa ku muntu warimo asenga azagupfa.

by Bruce Bahanda
May 14, 2025
0
RDC: Ibivugwa ku muntu warimo asenga azagupfa.

RDC: Ibivugwa ku muntu warimo asenga azagupfa. I Kinshasa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo haheruka kwitaba Imana umuntu warimo arasenga, nk'uko amakuru ava muri iki gihugu abivuga....

Read moreDetails
Next Post
Iby’akaga kashyikiye abateye Abanyamulenge mu Mikenke, komanda wabo yahasize ubuzima abandi benshi barakomereka.

Umwe mu baheruka gutabara i Mulenge, ijambo yavuze amaze kugera yo, rirakaze!

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?