Icyo Umushumba yavuze kuri Pentecost iyo abakristo bizihiza nyuma ya Pasika.
Umushumba w’itorero rya All National Assembly of God, Reverend Misigaro Bizimana, yavuze ko igiterane cya Pentecost icyo abakristo benda kwizihiza mu byumweru bibiri biri mbere, gisobanura umunsi w’ibisarurwa.
Biri mu byo yabwirije mu materaniro yo kuri iki cyumweru tariki ya 25/05/2025, mu itorero ashyumbye rifite icyicaro gikuru muri Isingiro district mu gihugu cya Uganda.
Yavuze ko ibisobanuro byimbitse kuri Pentecost, birimo amagambo abiri kuko Pente yonyine ari ukubara 50 mu gihe Cost yo ari ibisarurwa.Bivuze rero iminsi 50 y’ibisarurwa. Iki giterane kiba nyuma ya Pasika, kuko kuva kuri Pasika babara iminsi 49 uwa miro 50 bakizihiza Pentecost.
Imana yari yarategetse umugaragu wayo Mose kubwira ubwoko bwayo, Abisirayeri kujya bakora mu minsi ingana n’ibyumweru 6 ikindi gikukiyeho kikitwa icy’ibisarurwa. Ari yo Pentecost Abisirayeri bakoraga.
Umushumba Misigaro avuga ko uwo munsi ko ari wo intumwa zamanukiweho Umwuka wera, zitangira kuvuga ku ndimi nshya. Abari aho bagira ngo za sinze, ariko Intumwa Petero arahaguruka asobanurira abantu ko zitasinze hubwo ko zuzuye umwuka wera w’Imana ishobora byose.
Icyakurikiyeho cy’igitangaza ni uko abanyamahanga bari aho batangajwe no kumva indimi nshya intumwa zavugaga harimo n’iziwabo bakumva ibyo zivuga.
Yakomeje avuga ko ibyo Yesu yakoze mu minsi 40 nyuma y’aho azutse, yayiyeretsemo intumwa ze. Akazibonekera mu buryo butandukanye. Na ho indi minsi icumi mbere yuko zinjira muri Pentecost, zayimaze zitegereje ibyo Yesu yazisezeranyije.
Aha yasobanuye ko abakristo bagira amasezerano y’ihariye n’andi rusange.
Avuga ko mu byo Yesu yakomeje kubwira intumwa cyane muri rusange, ni uko ab’isi bazazanga ngo kuko na we bamwanze, ariko azisaba gukomera no kwihangana.
Yanaboneyeho kubwira abakristo ko mu gihe yageze ahantu bakamushima akwiye kubigenzura akibaza impamvu yabyo, ndetse kandi n’igihe yatutswe nabyo akamenya icyabiteye.
Avuga ko Umukristo akwiye kuzaja mu nzu y’Imana afite icyo ategereje ku Mana.
Mu byo Yesu yari yarasezeranyije intumwa hariho uguhabwa imbaraga n’Umwuka wera iyo ni yo Pentecost mu buryo bw’Umwuka. Pasika ikavuga gupfa kwa Yesu no kuzuka kwe.
Ikindi yavuze ko muri ya minsi icumi, yashize intumwa ziri hamwe. Asigura ko kuba hamwe bigoye ariko ko birimo ubutsinzi bukomeye ku bakristo.
Umuco w’abakristo, avuga ko bakwiye kugira igihe bakaba hamwe, bagahuza n’ibyabo kandi bagasangira. Avuga ko igihe ibyo bikozwe haba kumenyena n’igihe habaye gutandukana bagakumburana, ngo kuko bituma bategura kongera guhura.
Avuga ko kuba Yesu yarifuje ko abigishwa be baguma hamwe, ngo kwari ukugira ngo bahore bibukanya ibyo yabigishije, ngo kuko yatinyaga ko ni batandukana bozaja kugendera mu bushake bwabo, bityo bagata umurongo mwiza. Ubundi ngo kwari no ku
bategura kugira ngo iby’uvugabutumwa bari bagiye kwinjiramo bigire aho bihera.
Aha yahise asaba abakristo kugendera mu bushake bw’Imana, kandi bakareka gukururira Imana mu bushake bwabo, ngo kuko ari byo benshi muri iki gihe bakora. Kandi avuga ko kuvuga ubutumwa bigomba guhera mu nzu, nk’uko n’abigishwa bahereye i Yudeya babona kuja n’i Samaliya no ku mpera y’isi.
Agaragaza ko igihe ugendeye mu bushake bw’Imana ubona Imigisha yose w’ifuza, ariko igihe ugendeye mu bushake bwawe bigukwegera kugwa mu manga no mu kaga k’iteka.