Icyo umwe mubagize Twirwaneho yavuze ku mipango mibi ihuriro ry’ingabo za RDC ziri gupangira i Mulenge.
Amakuru aturuka i Baraka muri teritware ya Fizi, yemeza ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo ko zenda kugaba ibitero mu bice bya Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni amakuru akubiye mu ibaruwa ikomeje gucicibikana ku mbugankoranyambaga, aho igaragaza ko ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 12/05/2025 i Baraka muri teritware ya Fizi habareye i nama ya Wazalendo, FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi.
Iyi baruwa ikagaragaza ko yabereye neza kuri Hotel ya Kashamata iherereye mu mujyi wa Baraka.
Ikanahamya ko icyari kigenderewe muri iyo ko kwari ukurebera hamwe icyo uruhande rwa Leta rwakora kugira ngo rwisubize igice cya Minembwe kuri ubu kigenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23.
Ni baruwa ikomeza ivuga ko i Kalemi mu ntara ya Tanganyika, FARDC iriyo yohereje amatsinda abiri y’Ingabo arimo abasirikare 30 ba sniper ari bo ba mudahusha n’abandi basirikare basanzwe gufasha kugaba ibyo bitero mu Minembwe.
Ivuga kandi ko aba basirikare bavuye i Kalemi, n’abandi bazava i Uvira na Baraka ko bazazamuka mu misozi bagafatanya n’inyeshyamba za Wazalendo, ziyobowe na Ngomanzito, Nguvu za Milima, Zalambuka na Kakobanyi gutera mu bice bya Minembwe.
Ibyo bitero ihuriro ry’ingabo za Congo, ngo zizabigaba mu duce twa Rugezi, Point Zero na Mikenke.
Ibi byatumye tubaza umwe mu barwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho icyo babivugaho, asubiza ko n’abo bari kubyumva. Ariko ko ntacyo ababitegura bazageraho, ngo kuko Twirwaneho na M23 ari abasirikare batojwe kandi bazi icyo gukora.
Ati: “Ni amakuru twatangiye kumva ejo bundi ku cyumweru iyo nama itarakorwa. Kuko ibyombo bya Mai Mai turabimotaringa, ayo makura barayigamba.”
Yongeyeho ati: “Ku byombo byabo bavuga ko bazatera Rugezi, Mukoko na Mikenke. Ariko bazakubitwa nabi. Twirwaneho na M23 bifite igisirikare kizi icyo gukora.”
Kuva intambara yubura mu misozi miremire y’i Mulenge ahagana mu mpera z’umwaka wa 2017, hagati ya Twirwaneho na Mai Mai yarishigikiwe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) rwihishwa, nyuma zirabyerura, ntaho Twirwaneho irarwana ngwineshwe hubwo ihora yirukana uru ruhande bahanganye. Ndetse aho n’izi ngabo za FARDC zibyeruriye uyu mutwe wahise uzirukana mu Minembwe na Mikenke urahafata mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025.
Iyi mitwe yombi uwa M23 n’uwa Twirwaneho bigenzura hafi igice cyose kigize komine ya Minembwe ihera ku ishyamba rya Sara imbere ya Kabanju buke, ukagera mu Cyohagati. Kuko bari Rugezi, Minembwe, Mikenke na Kamombo.
Hejuru y’ibyo, aho iyi mitwe yombi igenzura harangwa amahoro n’ituze haba ku baturage n’inyamanswa bitandukanye n’ibice bigenzurwa n’ingabo z’u Burundi, iza Congo n’imitwe irimo uwa FDLR n’uwa Wazalendo, kuko byo bihoramo imivurungano, aho n’i Fizi ku i zone, Baraka, Bibogobogo, Bijombo n’umujyi wa Uvira.