Icyo wa menya kuri Family TV 1 ikoreshwa n’umukobwa w’Umunyamulenge.
Family Tv 1, n’imwe muri Channel za YouTube, ikoreshwa n’umukobwa w’Umunyamulenge, Grace Nyagiciro, ahanini ayikoresha mukuvuganira ubwoko bwabo, Abanyamulenge mu bibazo bakunze guhura nabyo mu Burasizuba bwa Congo.
Nyagiciro Grace, bizwi ko iyi channel ya yitangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, aho yatangiye ayicishaho ibiganiro bivuga kukarengane benewabo Abanyamulenge bakorerwa mu Minembwe n’ahandi muri RDC.
Nk’uko yabitwiganiye yagize ati: “Channel yanjye ya Family Tv 1, na yitangije tariki ya 3/01/2025. Na yikoze kugira ngo ntange nanjye umusanzu ku kuvuganira ubwoko bwanjye, Abanyamulenge. Umusanzu wanjye ni ukugaragaza ibiri kutubaho.”
Mu biganiro ayinyuzaho usanga cyane byibanda ku Banyamulenge, kabone nubwo atayinyuzaho amakuru y’intambara zibera muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Yakomeje ati: “Ni nyuzaho n’ibiganiro by’amakomedi, akinwa mu muco w’ikinyamulenge. Ariko abarimo amasomo yigisha umuco wacu wa Kinyamulenge.”
Yasobanuye ko ibyo anyuza kuri iyi Chennel ye, bishobora gufasha abana bato kumenya iby’iwabo i Mulenge, ndetse n’abakuru bikaba byabakumbuza gakondo yabo. Ashimangira ko ibyo bishobora kugira uwo bikora ku mutima agatabara cyangwa akaba yagira ikindi akora gifasha abakiri muri icyo gihugu cyabo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo nk’i Mulenge.
Uyu Grace Nyagiciro nyiri iyi channel ya Family Tv 1, ni umugore ukiri muto kuko afite imyaka 20 y’amavuko, abyaye n’u mwana umwe w’umuhungu.
Ikindi n’uko Nyagiciro yavukiye mu gace ka Mutanoga, gaherereye hafi na centre ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.
Kuri ubu atuye i Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Ushobora ku mutera inkunga ukoze gusa Subscribe, Like, ubundi ukaba wakora na chare(gusangiza abandi ibiganiro akora). Ndetse kandi ugahora ukurikirana ibiganiro acishaho umunsi ku wundi. Cyangwa ukaba wa mutera inkunga mu bundi buryo wifuza unyuze kuri iyi nimero +254 117 200214.