Ibyo wa menya ku cyo Iran igiye gukora nyuma y’urupfu rwa Nasrallah wishwe n’igisirikare cya Israel.
Igisirikare cya Israel nyuma yo gukora ibitero bigahitana umuyobozi mukuru w’umutwe wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, hari bazwa niba igihugu cya Iran gikora iki kuri icyo gitero cyahitanye inshuti zayo magara, amakuru ava muri Iran avuga ko yatangiye gutegura Ingabo zayo, ndetse ngo zimwe zishobora koherezwa muri Liban.
Ubwo Iran iheruka kohereza Ingabo muri Liban, byari mu 1981. Icyo gihe, izo ngabo nizo zatangije umutwe wa Hezbollah, Iran ikomeza kuwubaka no kuwushoramo inkunga , ifite intego yo kuwifashisha mu guhangana na Israel.
Icyo bikoze kugeza magingo aya, bisa naho uyu mutwe waciwe intege cyane, nyuma y’uko abayobozi bakuru hafi ya bose bishwe, kimwe n’abakomando bayobora amatsinda mato y’abarwanyi, benshi bagizweho ingaruka n’igitero simusiga cyagabwe ku bikoresho by’itumanaho by’uyumutwe mu byumweru bibiri bishyize.
Leta ya Israel nayo yatangaje ko idateze guhagarika ibitero kuri Hezbollah, ngo kuko ishaka ku yitsinsura, kugeza aho uyu mutwe uzabura ubushobozi bwo kwihagararaho.
Ibi byatumye benshi batangira kwibaza icyo Iran yaba igiye gukora mu gihe uyu mutwe yubatse mu myaka 30, ukaba ugiye gushyira mu gihe gito.
Amakuru yatanzwe n’igisirikare cya Israel yemeza ko atari Nasrallah wishwe wenyine, ahubwo ko hishwe n’abandi bayobozi benshi bo muri uyu mutwe wa Hezbollah kandi bakoranaga neza n’igihugu cya Iran.
Iran kandi ngo irimo gutegura, nk’uko amakuru ava muri icyo gihugu abivuga, mu gihe iki gihugu cyarebera uyu mutwe wa Hezbollah ugushyiraho nk’uko byagenze kuri Hamas, Iran ntacyo yaba isigaranye, ari nayo mpamvu nta gisobanuro gifatika ifite mu kureka Israel igasenya Hezbollah.
Aya makuru anavuga ko umuyobozi mukuru w’ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, avuga ko yatumije inama y’abasirikare bakuru nyuma y’uko byari byamaze gutangazwa ko “Hasrallah yapfuye. Ibyavugiwe muri iyo nama ntibiramenyekana.
MCN.