Icyo Wamenya ku Ruzinduko rw’Ibanga rwa Lt. Gen. Banza i Bujumbura
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Lt. Gén. Banza Jules Mwirambwe, ku wa Kane tariki ya 19/02/2026, yagiriye uruzinduko rw’ibanga mu gihugu cy’u Uburundi, aho bivugwa ko rwari rugamije kunoza umugambi w’ibikorwa bya gisirikare byateguwe mu rwego rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Aya makuru ku by’uru ruzinduko rwe i Bujumbura, yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru Pero Luwara, uzwiho gutangaza amakuru ajyanye n’ibikorwa by’imbere mu nzego z’umutekano n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa.
Amakuru ava mu nzego z’umutekano agaragaza ko Lt. Gen. Banza Jules Mwirambwe yagiye mu Burundi mu rwego rwo gutegura ibitero bihuriweho n’ingabo ziri ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, zirimo n’iz’u Burundi, bigamije kugaba ibikorwa bya gisirikare mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko mu kibaya cya Ruzizi gifatwa nk’akarere k’ingenzi mu bijyanye n’imiyoborere y’igisirikare n’ubwikorezi.
Iki kibaya gifite akamaro kanini mu migendekere y’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC, kuko ari inzira ihuza ibice byinshi by’ingenzi birimo n’umujyi wa Bukavu, umaze igihe ugenzurwa n’imitwe irimo ihuriro rya AFC/M23.
Ibi bikorwa bya gisirikare bivugwa ko biri mu murongo wa politiki n’umutekano wa Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, wo gushaka kwisubiza ibice bitandukanye Leta ye ivuga ko byambuwe n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu.
Mu mezi ashize, ubutegetsi bwa Kinshasa bwakajije ingamba zo kongera ubushobozi bwa gisirikare binyuze mu bufatanye n’ibihugu byo mu karere, mu rwego rwo gusubirana ibice by’ingenzi byigaruriwe n’inyeshyamba, cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho umutekano ukomeje kuzamba kuva mu myaka myinshi ishize.
Ubufatanye hagati ya RDC n’u Burundi si ubwa none. Mu bihe bitandukanye by’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo, ibi bihugu byagiye bigirana amasezerano y’ubufatanye mu rwego rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera hafi y’imipaka yabyo, cyane cyane mu duce twa Fizi, Uvira na Ruzizi.
Ibi bikorwa bishya bivugwa ko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku ishusho y’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari, mu gihe impande zitandukanye zikomeje gushimangira imyiteguro ya gisirikare ishobora gutuma imirwano irushaho gufata indi ntera mu minsi iri imbere.






