IDF, ibitero yagabye ku mutwe wa Hezbollah, byabaye ibidasanzwe, nyuma yogusenya ibyingenzi.
Hassan Nasrallah wari umuyobozi w’umutwe wa Hezbollah ari mu bishwe n’igisirikare cya Israel (IDF) mu bitero iki gisirikare gikomeje ku gaba ku birindiro by’uyumutwe wa Hezbollah biri muri Libani, ndetse ibi bitero byanashwanyaguje ibibunda biremereye by’uyu mutwe.
Ni amakuru yemejwe n’igisirikare cya Israel, aho ndetse n’umuvugizi wacyo Daniel Hagari yatangaje ko umutwe wa Hezbollah wemeje ko ibitero by’abarwanyi bayo bagabye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, byakozwe mu rwego rwo kurinda abasivile bayo.
Hagari kandi yavuze ko umutwe wa Hezbollah ufite za Rocket 15.000 kandi ko zigamije kuraswa ku b’Israeli, avuga ko ibyo biri mu mpamvu igisirikare cya Israel gishora imbaraga zayo zose ku kurwanya abarwanyi b’uyu mutwe wa Hezbollah.
Mu butumwa buri mu nyandiko igisirikare cya Israel cyashyize hanze gikoresheje urubuga rwa x, cyemeje ko ibitero byayo byahitanye umuyobozi wa Hezbollah. Iz’inyandiko zigira ziti: “Hassan Nasrallah ntabwo azongera gushobora gutera ubwoba Isi.”
Inyandiko zikomeza zivuga ko mu bandi barwanyi ba Hezbollah bishwe barimo uwitwa Muhammad Ali Ismaïl wari usanzwe akuriye itsinda ryo muri uwo mutwe rirwanisha za Misile mu majyepfo ya Lebanon, ndetse n’uwitwa Ahmad Ismaïl wari w’ungirije Muhammad Ali Ismaïl.
Urupfu rwaba, ruje rukurikira urwa Ibrahim Qabisi wari ukuriye itsinda ry’abarwanyi ba Hezbollah barasisha misile na rocket . Aya makuru anavuga ko hari n’abandi basirikare bakuru bo muri uyu mutwe baguye muri icyo gitero.
Si abarwanyi gusa bapfuye, hubwo iki gisirikare cya Israel cyanashimangiye ko cyasenye inganda z’intwaro zari ahitwa i Beirut ndetse n’ibindi bibunda bigezweho nabyo ngo birasenywa.
MCN.