Idini Gatolika muri RDC ryamaganye FARDC.
Umuyobozi mukuru w’inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, musenyeri Fulgence Mutebe Mugulu, yabwiye igisirikare cy’iki gihugu guhagarika iterabwoba cyatangiye ku mushyiraho.
Biva kukuba Brig Gen Eddy Kapend, tariki ya 23/12/2024, yarabujije musenyeri Fulgence Mutebe Mugulu gusomera misa muri kiliziya ya saint Sebastien iherereye mu kigo cya gisirikare cya Vangu i Lubumbashi mu cyahoze cyitwa Katanga.
Uyu musirikare yasobanuye ko ari ngombwa kubungabunga umutekano mu bigo bya gisirikare biherereye mu gace ayoboye, gusa arikidiyoseze ya Lubumbashi yaramwamaganye.
Musenyeri Fulgence ku ibwiriza rya Brig Gen Eddy Kapend, ajya gusomera misa muri kiliziya nk’uko yari yabiteganyije, kandi abasirikare benshi basengera muri kiliziya Gatolika bamwakiranye urugwiro.
Nyuma y’igihe kirenga iminsi 30 ashyiriweho iri bwiriza, musenyeri Fulgence yatangarije Kto tv ko nta gifatika Brig Gen Eddy Kapend yashingiyeho mu kurishyiraho.
Yagize ati: “Ibwiriza nahawe nta shingiro ryari rifite kandi ryarimo kurengera. Nk’umukozi wa kristu, nta bwo mpabwa amabwiriza na ba Maréchal cyangwa Colonel.”
Fulgence Mutebe yanasobanuye ko ikigo cy’igisirikare cya Vangu gikorera ku butaka bwa kiliziya Gatolika, bityo ko ibwiriza rya Brig Gen Eddy Kapend ryari rigamije kwangiriza itorero.
Amakimbirane hagati ya kiliziya Gatolika na Guverinoma ya Kinshasa, yatangiye mbere ariko aza kurushaho gukara ubwo perezida Félix Tshisekedi yatangazaga ko afite umugambi wo guhindura itegeko nshinga. Abashumba bakuru b’iri torero bawuteye utwatsi, basaba uyu mukuru w’igihugu gukemura ibikomeye bibangamiye abaturage b’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.