Idini rya Gatolika muri RDC ryasabye Tshisekedi ibikomeye.
Inama y’igihugu y’Abepisikopi bo muri Gatolika muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yasabye perezida Félix Tshisekedi kugira ibyo ahindura igihugu kije ku murongo, byumwihariko kubijanye n’umutekano na politiki, kugira ngo amahoro agaruke mu baturage baturiye iki gihugu.
Ni icyifuzo inama y’Abepisikopi muri RDC yatanze ikoresheje itangazo yashyize hanze tariki ya 31/10/2024. Iri tangazo rikaba ryarateweho umukono n’Abashumba ba Diyoseze Gatulika bose muri iki gihugu, barigenera perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi.
Umunyamabanga mukuru w’iyinama, Musenyeri Donatien Nshole, avuga kuri iri tangazo, yavuze ko barisohoye nyuma y’uko Tshisekedi agaragaje umugambi wo guhindura itegeko nshinga ry’iki gihugu.
Yavuze ko iki cyifuzo cyatanzwe n’umukuru w’igihugu, atari ingingo yihutirwa kuko n’ikorwa ryabyo, risaba ubushibozi bw’amafaranga, mu gihe hari byinshi bikenewe gushyirwamo ayo mafaranga.
Yagize ati: “Perezida yatangaje ko atari ngombwa ko bijya mu baturage gukusanya ibitekerezo kuri kamarampaka, kuko kamarampaka isaba amatora. Kandi hari ibibazo byinshi by’imibereho y’abaturage bikeneye amafaranga. Ikindi kandi yavuze ko atagamije gushaka manda ya gatatu, akwiye kubishingira ku itegeko nshinga.”
Yavuze ko guhindura itegeko nshinga bishobora kuganisha ahabi igihugu. Ati: “Dukurikiranira hafi impaka ku guhindura itegeko nshinga. Ni ikibazo gikomeye gishobora guhungabanya igihugu mu gihe kitakwitabwaho mu bushishozi.”
Muri iri tangazo ry’inama y’Abepisikopi muri RDC, basabye umukuru w’igihugu gushyira imbogamizi mu zindi ngingo zireba ubuzima bw’igihugu, zirimo ingamba zafashwe zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko uburezi bw’ibanze ndetse n’imishinga igamije kuzamura ubukungu.
Iri tangazo rigira riti: “Ikindi kandi tubona imishinga myinshi ipfira mu kuyikurikirana. Bigaragara ko imishinga myinshi yakabyariye inyungu abaturage, ihura n’ibibazo, kubera imicungire n’imikoreshereze mibi y’amafaranga ashyirwamo.”
Bavuga ko nubwo perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yashyizeho ingamba zo kuzamura imibereho y’abaturage, ariko Abanyekongo bakomeje kubaho ubuzima bubi, burimo kutagira ibikorwa remezo by’ibanze, ubukene bukabije mu gihe iki gihugu gikungaye ku bukungu ahanini ku mabuye y’agaciro ndetse n’ubundi butunzi kamere.