Igice cyakaburi cy’i biganiro byahuje Abahema, Abanyamulenge n’abavuka i Masisi, cyakomereje ahitwa Keren homuri Nairobi, mugihugu ca Kenya.
Nkuko twakomeje kubivuga ho, ibi biganiro bigamije kurebera hamwe Igisubizo kubwicanyi bukorerwa Abahema, Abanyamulenge n’abavuka i Masisi.
Nubwicanyi bukorwa n’imitwe y’itwaje imbunda ikorana byahafi n’Ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo, Muburasirazuba bw’iki gihugu.
Mwiki gice cyakabiri hatanzwe ubuhamya bwuko ubwo bwicanyi bwagiye bukorwa.
Bwana Nkiriho Kabemba J.Claude, ukuri kirana ibyo biganiro aha yaduhaye ubuhamya :
Yego “Ibiganiro byakomereje ahobita Karen, homuri Nairobi. Batangije bakira abayobozi bahagarariye Abahema, Abanyamulenge n’abavuka muri Kivu y’Amajyaruguru (I Masisi).”
MC, yari “Me. Menge, yakurikijeho abatanze ubuhamya bw’ibyabaye maze hatangiza Umugabo uvuka Kivu y’Amajyaruguru, wahunze intambara yaberaga za Masisi, uwo Mugabo yavuze akarengane gakomeye kabaye nukoyahunze ntanakantu nakamwe y’itwaje ubu akabarihanze y’igihugu. Yasoje avuga akarengane kab’Anyamulenge kuva mumwaka wa 1998 kugeza uyumunsi. Uwo Munyamasisi, yavuzeko nawe ubwe yageze Muminembwe, asanga Mai Mai Bishambuke n’a FDRL bagaba ibitero muduce dutuwe n’abaturage bab’Anyamulenge arinako babica.”
“Uwakabiri watanze ubuhamya bukomeye numugabo uvuye Kinshasa, ufite nyina umubyara w’umunyarwanda yavuze akantu kamutangaje ati ndumunye Kongo wuzuje ibisabwa atariko benewacyu banise izina ngo ni Munyaneza! ibaze ubwobugome! banga kunita izina ry’Iringara cangwa igikongo.”
Hakurikiyeho ubuhamya bw’umuntu uvuka mu Minembwe, yagize ati : “Ubwicyanyi bwabereye mu Matanganika, n’ubwicanyi bwakozwe nabantu badafite imbabazi zakimuntu! hapfuye abanyamulenge bagera kuri 28, kandi benshi muribo baratemaguwe. Baza nokunyaga Inka zabo zibarigwa mubihumbi.”
“Nyuma aba ba Mai Mai, bakomeje kuzabagaba ibitero batera Minembwe, uwatangaga ubuhamya yavuze ko ibibitero byagabwaga we yari mubice bya Gahwela.”
“Ubwanjye mpari mu Gahwela twatewe inshuro 52 mumwaka wa 2018. Ibi bitero byishe abantu b’inyaga n’Inka zabo.”
“Yarangije asaba ko abanyacubahiro bari bitabiriye ibiganiro ko bobavuganira bakamera nkabandi ba Congomani.”
By Bruce Bahanda, kw’itariki 07/07/2023, saa 7:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.