
Niger yahawe ubufasha bw’Indege z’intambara.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 21/08/2023, saa 9:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mali na Burkina Faso bahaye ubufasha igihugu ca Niger ibikoresho by’intambara harimo indege. ibi babikoze mu rwego rwo guha umusada agatsiko k’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa kiriya gihugu nimugihe bikekwa ko iki gihugu gishobora kugabwaho ibitero n’Ingabo z’Umuryango wa CEDEAO.
Aya makuru ashimangirwa na raporo iheruka gusomerwa kuri Televiziyo y’Igihugu ya Niger igaragaza ko Mali na Burkina Faso bashyigikiye Niger, ndetse ko ibihugu byombi byamaze kohereza indege z’intambara ku mipaka ya kiriya gihugu.
Ibiro Ntaramakuru ’Anadolu Agency’ by’abanya-Turkiya byasubiyemo amakuru ari muri iriya raporo avuga ko “Mali na Burkina Faso byahinduye umuhate wabyo mo igikorwa gifatika, binyuze mu kohereza indege z’intambara zo kugira icyo zikora ku gitero cyose cyagabwa kuri Niger.”
Indege zoherejwe nizo mu bwoko bwa Embraer EMB 314 Super Tucano.
Ibi bihugu byombi byafashe iki cyemezo, nyuma y’uko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afrika y’Iburengerazuba (CEDEAO) bemeranyije umunsi bazatereraho Niger.
Ni igitero kiri mu rwego rwo gushaka uko Perezida Mohamed Bazoum wahiritswe ku butegetsi mu kwezi gushize yabusubizwaho, bijyanye no kuba ibiganiro hagati ya CEDEAO n’abasirikare bahiritse Bazoum nta cyo byigeze bitanga.
Kuva muri Niger haba Coup d’État, ibihugu bya Mali, Burkina Faso na Guinée-Conakry byitandukanyije na CEDEAO bisanzwe bibereye abanyamuryango; bigaragaza ko bishyigikiye ubutegetsi bwa gisirikare bumaze hafi ukwezi buyoboye Niger.
Ibi bihugu mu itangazo rihuriweho basohoye rigaragaza ko bidashyigikiye gahunda ya CEDEAO yo gukoresha ingufu za gisirikare mu gusubizaho Bazoum, ndetse binamaganira kure ibihano uriya muryango wafatiye Niger