
Igihugu c’Uburusiya catangaje ko gitewe impungenge n’imbaraga ziri gushyirwa mu kurwanya, umutwe winyeshamba za M23, hirengagijwe indi mitwe yitwaje ibirwansho zikubutaka bwa Republika ya democrasi ya Congo (RDC ).
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 02.04.2023, saa 3:20 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Gatatu w’iki cumweru ubwo mu kanama k’umutekano ka L’ONI haganirwaga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo, Intuwma yungirije y’u Burusiya muri Loni, Anna M. Evstigneeva, yavuze ko u Burusiya bukurikiranira hafi ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Yamaganye ibitero bya M23 byatumye abaturage benshi bahunga abandi bakava mu byabo n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Yavuze ko biteye impungenge kuba ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’iza MONUSCO zisa n’iziri guhatirwa kwibanda ku kibazo cya M23 gusa, bigaha urwaho indi mitwe ikabona umwanya wo kwisuganya mu Burasirazuba bw’ikigihugu.
Ati “Ingabo za Leta ya RDC, MONUSCO ndetse n’ingabo za EAC zimaze igihe zibanda ku gusubiza inyuma umutwe wa M23. Indi mitwe itemewe nka ADF, CODECO, Mai Mai, FDLR na RED Tabara byabonye urwaho rwo kwisuganya, ni ibintu bihangayikishije cyane.”
Yagaragaje kandi ko igihugu cye gitewe impungenge n’umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda, avuga ko inzira nziza yo gukemura ayo makimbirane ari ibiganiro bidaheza.
Anna M. Evstigneeva yashimye inzira zafashwe zo gukemura ikibazo, zirimo ibiganiro bya Nairobi n’ibya Luanda.
Yagaragaje ko kandi ari ingenzi cyane kuri Leta ya Kinshasa, kuvugurura inzego zayo z’umutekano kugira ngo zigire imbaraga zo guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije igihugu Cabo Congo Kinshasa.




