Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Igihugu c’Urwanda kirarega umuryango mpuzamahanga kurebera ibibi bikorerwa ab’Atutsi muri Congo Kinshasa.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 18, 2023
in Uncategorized
1
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kuruyu wakane wiki umweru turimo, leta y’Urwanda yashinje umuryango mpuzamahanga guceceka ku bwicanyi muri RDC

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Gatete Claver, yavuze ko ubwicanyi bwibasira abaturage bavuga Ikinyarwanda muri Congo Kinshasa bukomeje gufata indi ntera, ariko bisa n’aho umuryango mpuzamahanga ukomeje kwica amatwi.

Kuri uyu wa Kane ushize tariki 16.02.2023, nibwo habaye ikiganiro kigaruka ku mirimo yakozwe n’Itsinda ry’impuguke kuri DRC, rigasohora raporo mu mpera za 2022.

Ni raporo yaje isanga ibibazo bimaze iminsi muri ico gihugu birimo imirwano hagati y’ingabo za Leta n’Umutwe wa M23 ndetse n’itotezwa n’ubundi bugizi bwa nabi bukomeje kwibasira Abavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi(Abanyamulenge), muri ico gihugu.

Ambassadeur Gatete yagarutse ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kwibasira abaturage ba RDC bavuga Ikinyarwanda, byatumye abasaga 80,000 bahungira mu Rwanda.

By’umwihariko kuva mukwezi kwa 12 umwaka 2022, nibura abanye-Congo basaga 100 binjira mu Rwanda buri munsi.

Yakomeje ati “Imvugo za RDC kugeza ubu ni uko u Rwanda ari rwo ruyihugabanyiriza umutekano, kandi DRC ikaba ari yo igirwaho ingaruka. Ibi bikaba hirengagijwe ko RDC itagaragaza ubushake bwa politiki mu gushira mu bikorwa amasezerano yasinywe ndetse na gahunda z’akarere zirimo iza Luanda na Nairobi.”

Yasabye umuryango mpuzamahanga guhaguruka kagira ico ukora.

Ati “Igihe kirageze ngo umuryango mpuzamahanga wumve akaga Abatutsi b’Abanye-Congo barimo kandi ufate ibyemezo ubaze inshingano abantu bose bafite inshingano zo gutabara ubuzima bwa za miliyoni buri mu kaga muri Congo.”

“Uguceceka k’umuryango mpuzamahanga kuvuze gushyigikira byeruye ibyaha ndegakamere bikomeje gukorerwa aba bantu.”

Ambassadeur Gatete yashimangiye ubushake bw’u Rwanda muri gahunda n’ibiganiro by’akarere, bigamije gushaka umutekao, asaba ko hagira ibyemezo bifatika bifatwa.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNCHR, mu Rwanda, igaragaza ko abanye-Congo 4,176 bashaka ubuhungiro binjiye mu Rwanda hagati yukwezi kwa 11 umwaka wa 2022.

Bacumbikiwe mu nkambi ya Mahama no mu bigo byakirirwamo abantu by’igihe gito bya Kijote na Nkamira mu turere twa Rubavu na Nyabihu.

Benshi mu bahungira mu Rwanda baturuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri territorry ya Masisi na Rutshuru.

Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

Abataliban baraburira ko hashobora kuba ibitero kuri Polici ya Afghanistan.

Comments 1

  1. Ngarukiye Siméon says:
    2 years ago

    Bazaze tubahe imibare yabanyamurenge bamaze gupfa
    Nibwo bazabona uburyo batanga rapport yuko twakorewe génocide

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?