U butegetsi bw’u Rwanda n’u bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo ba buriwe kuva ku manga bahagazeho ibajyana mu ntambara.
Ni leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatanze iyo Nama, ni mugihe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishira kuri uyu wa Gatatu, i New York hari hateraniye i biganiro bya ka Nama gashinzwe umutekano w’umuryango w’Abibumbye.
Bavuze ko “Bikwiye ko u Rwanda na Congo bisubira inyuma bikivana mu cyabinjiza mu ntambara yeruye basa na bamaze ku yinjira mo.”
U butegetsi bwa perezida Paul Kagame w’u Rwanda, buheruka guteguza y’uko bwafashe ingamba zijyanye no kurinda ikirere cyarwo ndetse n’izo guhangana n’indege z’intambara zigisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu gihe zaba zigabye ibitero ku Rwanda.
Ibi u Rwanda rwa bishize hanze nyuma y’uko abategetsi bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, abo k’urwego rwa politike n’abigisirikare barimo na perezida Félix Tshisekedi bagize igihe batangaza ko bagiye gukuraho ubutegetsi bwa Kigali bagashiraho u bundi.
Impungenge nizose, ko ibi bihugu byombi bya kwinjira mu rugamba rweruye.
Ambasaderi Robert Wood yasabye ko u Rwanda na Congo bigomba kuva mu bibinjiza mu ntambara.
Yagize ati: “Hakwiye ko bafata ingamba zo gusubukura ibiganiro bya Nairobi na Luanda.”
Yakomeje agira ati: “Izo ngufu za dipolomasi zo mukarere niyo nzira yonyine iganisha ku gisubizo kirambye, bitandukanye no gukoresha ingufu za Gisirikare.”
Ibi bihugu bigiriwe i Nama mugihe umwuka mubi hagati yabyo wari wongeye kubyuka k’urugero rwo hejuru nyuma y’uko n’u bundi ibi bihugu bimaze igihe kirenga imyaka ibiri bitarebana neza.
Gusa leta ya Kinshasa izamura amaranga mutima yo gushora intambara ku Rwanda mu gihe umutwe wa M23 urwanya ubwo butegetsi ba ba bongeye nko gufata ibice byingenzi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bakaba n’u bundi baheruka kwigarurira ibice birimo Kanyamahoro, Kanyabuki, ku Mabere y’inkumi harimo na Centre yingenzi ya Sake, muri teritware ya Masisi.
Repubulika ya demokarasi ya Congo ishinja Kigali gufasha uwo mutwe wa M23, ibyo Kigali yakomeje guhakana hubwo bagashinja ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda.
Aha rero niho leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasabye impande zombi kureka iyo mikoranire.
Ati: “U Rwanda rugomba guhagarika ubufasha ruha M23. Bakwiye kandi kuvana Ingabo zabo k’u butaka bw’i Gihugu cya RDC, ariko na none Congo nayo ikareka imikoranire iyo ari yose bafitanye n’u mutwe wa FDLR.”
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kandi basabye ibi bihugu byombi gushakira hamwe icyagarura icyizere cyo gukorera hamwe kwibyo bihugu, kugira umutekano urusheho kumera neza.
MCN.