Igihugu cya Uganda n’icya Congo Kinshasa hagati yabyo hakomeje gututumba umwuka mubi.
Ni umwuka mubi ukomeje kwiyongera umunsi ku wundi aho ibi bihugu byombi icya Uganda n’icya Repubulika ya demokarasi ya Congo hagati yabyo hashobora kuzabyara umubano mubi kurushaho, mu gihe abayobozi babyo batabifatiranya hakiri kare ngo babipfubye.
Ibi byatangiye buhoro buhoro, hagati mu mwaka w’ 2022 ubwo umutwe wa M23 wafataga umujyi wa Bunagana batangira kugabanya ubuhahirane hagati y’abatuye muri Kivu y’Amajyaruguru no mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Uganda.
Muri icyo gihe abategetsi ba RDC barimo Christophe Mboso wayoboraga inteko ishinga mategeko y’iki gihugu n’abandi banyapolitiki ba RDC batangiye gushinja ingabo za Uganda gufasha M23.
Nyuma yabwo bamwe mu bategetsi b’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo bandikiye perezida Félix Tshisekedi bamusaba gucana umubano n’igihugu cya Uganda n’ubufatanye bwo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF, ngo kuko Uganda ifasha M23.
Umunyamabanga wa leta ya Uganda ushinzwe ububanyi n’amahanga, Hanry Okello Oryem, yasubije ko abasaba Tshisekedi guhagarika umubano bashingiye ku bihuha, kandi ko icyo bagamije ari ukwiyerekana uko bari.
Yagize ati: “Ibi birego ni ibinyoma. Aba bari garagaza . Bakwiye gukora ubushakashatsi, bakerekana ibimenyetso. Ntabwo Uganda ifasha M23, ahubwo ishaka ko u Burasirazuba bwose bwa RDC butekana.”
Rero muri raporo y’impuguke z’u muryango w’Abibumbye iheruka gusohoka ubu vuba muri uku kwezi kwa karindwi, umwaka w’ 2024, yashinjaga ingabo za Uganda n’ubutasi bwacyo gufasha M23, zongeraho ko abayobozi b’uyu mutwe bagiye i Kampala kenshi, mu nama zo gushaka ubufasha.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga w’ungirije wa RDC, Gracia Yamba Kazadi, yari aheruka guhura n’abamwe mu bategetsi ba Uganda bahurira i Kampala, baganira kuri iyi raporo, uyu mudiplomate wa Uganda avuga ko ibi birego bidafite ishingiro.
Umuvugizi wa RDC, Patrick Muyaya, we yabwiye abanyamakuru ko Uganda ikwiye gufatirwa ibihano, gusa minisiteri y’ubanye n’amahanga i Kinshasa yo yatangaje ko nubwo iki kibazo gihari, ibi bihugu byombi bizakomeza gufatanya muri gahunda zibifitiye inyungu.
Mu gihe iki kibazo kigiye ku ruhande, leta ya Kinshasa yataye muri yombi intumwa yohereje muri Uganda, Bahala Okw’ibale Jean Bosco, imukurikiranyeho gushyikirana n’intumwa za M23 zari i Kampala.
Amakuru avuga ko leta ya Uganda ari yo yari yateguye ibi biganiro, ndetse ngo byagombaga kwitabirwa na perezida Yoweli Kaguta Museveni na Uhuru Kenyatta wabayeho perezida wa Kenya. Mu gihe Kinshasa yaba itarohereje Bahala Okw’ibale n’abagenzi be gushyikirana na M23 nk’uko ibisobanura, byaba indi mpamvu y’uko hakomeza kuba umubano mubi hagati y’ibi bihugu byombi.
Ikindi nuko murubanza rwabashinjwa kuba Abanyamuryango ba AFC bavuzemo igihugu cya Uganda nk’i gihugu kiri mu bifasha M23. Eric Nkuba wafatiwe muri Tanzania yahoze ari umujyanama wa Corneille Nangaa wihariye, yavuze ko mu bihugu bakoreyemo ingendo byo mu karere harimo n’igihugu cya Uganda.
Ibi bigenda bikomeza kubyara icyatuma umubano w’ibihugu byombi urushyaho kumera nabi mu gihe abayobozi babyo batabifatiranya amazi atararenga inkombe.
MCN.