• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 13, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Igihugu cy’igihangange ku isi cyavuze ku byo gusenya FDLR

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 13, 2025
in Conflict & Security
0
Igihugu cy’igihangange ku isi cyavuze ku byo gusenya FDLR
75
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Igihugu cy’igihangange ku isi cyavuze ku byo gusenya FDLR

You might also like

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije

AFC/M23/MRDP yavuze ko ntaho RDC yahungira ibiganiro by’i Doha

Igihugu cy’igihangange ku isi ari cyo Leta Zunze ubumwe z’Amerika cyavuze ku cyemezo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyo gusenya burundu umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ni mu gihe mu mpera z’i cyumweru gishize igisirikare cya RDC, FARDC cyasohoye itangazo risaba FDLR gushyira intwaro hasi ikishyikiriza Leta y’iki gihugu cyangwa ingabo ziri mu butumwa bwa mahoro muri RDC bw’umuryango w’Abibumbye (Monusco).

Iryo tangazo rigira riti: “FARDC iributsa abasirikare bayo bose ko batemerewe gukorana na FDLR mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Irasaba FDLR korohereza gahunda y’amahoro ikomeje, ikishyikiriza Leta idakoze ubugizi bwa nabi cyangwa ngo imene amaraso.”

Iri tangazo kandi rimenyesha abaturage bakorana n’uyu mutwe witerabwoba kwitandukanya na wo, ahubwo bakawushyishyikariza kwishyira mu maboko ya Leta cyangwa Monusco, kandi FARDC ikavuga ko igihe utabikoze izawambura intwaro ikoresheje uburyo bwa gisirikare.

Iri tangazo rya FARDC riteweho umukono n’umuvugizi wayo, Maj.Gen. Sylvain Ekenge ryatanzwe mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington DC tariki ya 27/06/2025.

Mu bigize aya masezerano yagizwemo uruhare na Leta Zunze ubumwe z’Amerika, harimo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, kandi ibyo bikazagenzurwa n’urwego rw’umutekano ruhuriweho n’ibihugu byombi (JSCM).

Amarika rero ibinyujije kuri Massad Boulos umujyanama wa perezida Donald Trump kubirebana na Afrika, yatanze ubutumwa abinyujije kuri x, avuga ko igihugu cye cyakiriye neza icyemezo cya RDC gisaba abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR kurambika intwaro hasi no kwishyikiriza Leta cyangwa Monusco.

Yagize ati: “Iki cyemezo ntakuka ni intambwe ikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington DC, kuko gifasha mu guhererekanya impunzi, kuzahura ububasha bwa Leta, no gushyira imbaraga mu byo kugarura amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.”

Ku rundi ruhande kuba FARDC yaratanze iri tangazo, n’inkuru yafashwe nk’urwiyererutso ku ruhande rwa Leta ya Congo kuko bigoye gutandukanya umusirikare wa Leta n’uwo muri uyu mutwe wa FDLR.

Ni mu gihe abarwanyi b’uyu mutwe bahujwe n’aba FARDC byeruye, kuko ni bamwe kandi banambara kimwe.

Kugeza nubwo bamwe bo muri uyu mutwe wa FDLR bashyizwe mu mutwe w’Ingabo za RDC urinda umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi.
Unaretse gukorana n’ingabo za Congo, aba barwanyi ba FDLR bahinduye n’imyirondoro yabo, biyita amazina y’igikongo, ndetse bamwe muri bo ntibakivuga ikinyarwanda. Ibyo bakaba barabikoze mu rwego rwo kugira ngo baziyoberanye mu gihe cyo kubashakisha bizagorane.

Tags: AmasezeranoAmerikaRdc
Share30Tweet19Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe Sio.Sebagabo Rwambara war'uzwi cyane ku izina rya Edinasi, yatabarukanye n'abandi i Lubumbashi mu cyahoze ari Katanga, kuri ubu...

Read moreDetails

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Icyo amakuru avuga ku basirikare ba M23 bafunzwe, ariko bakaza kurekurwa

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije Abarwanyi bashingikiwe na guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bo mu mitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai n'indi iyishamikiyeho ihurikiye mu...

Read moreDetails

AFC/M23/MRDP yavuze ko ntaho RDC yahungira ibiganiro by’i Doha

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Ibyakozwe na Kinshasa biganisha kuri balkanisation, soma inkuru irambuye

AFC/M23/MRDP yavuze ko ntaho RDC yahungira ibiganiro by'i Doha Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ryatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo budashobora guhunga ibiganiro bibera...

Read moreDetails

Umwe mu mijyi ikigenzurwa n’igisirikare cya FARDC, abaturage baho bahaye ikaze AFC/M23/MRDP

by Bahanda Bruce
October 12, 2025
0
Umwe mu mijyi ikigenzurwa n’igisirikare cya FARDC, abaturage baho bahaye ikaze AFC/M23/MRDP

Umwe mu mijyi ikigenzurwa n'igisirikare cya FARDC, abaturage baho bahaye ikaze AFC/M23/MRDP Umujyi wa Kamituga uherereye muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, ukaba umaze iminsi...

Read moreDetails

Amatsinda abiri yo muri Wazalendo yumvanye iminsi muri Kivu y’Epfo benshi muri bo babigwamo

by Bahanda Bruce
October 11, 2025
0
Amatsinda abiri yo muri Wazalendo yumvanye iminsi muri Kivu y’Epfo benshi muri bo babigwamo

Amatsinda abiri yo muri Wazalendo yumvanye iminsi muri Kivu y'Epfo benshi muri bo babigwamo Amatsinda abiri yo mu barwanyi bibumbiye mu cyiswe Wazalendo yasubiranyemo ararwana muri Kivu y'Amajyepfo,...

Read moreDetails
Next Post
Ibyakozwe na Kinshasa biganisha kuri balkanisation, soma inkuru irambuye

AFC/M23/MRDP yavuze ko ntaho RDC yahungira ibiganiro by'i Doha

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?