Igihugu cy’igihangange ku isi cyavuze ku byo gusenya FDLR
Igihugu cy’igihangange ku isi ari cyo Leta Zunze ubumwe z’Amerika cyavuze ku cyemezo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyo gusenya burundu umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ni mu gihe mu mpera z’i cyumweru gishize igisirikare cya RDC, FARDC cyasohoye itangazo risaba FDLR gushyira intwaro hasi ikishyikiriza Leta y’iki gihugu cyangwa ingabo ziri mu butumwa bwa mahoro muri RDC bw’umuryango w’Abibumbye (Monusco).
Iryo tangazo rigira riti: “FARDC iributsa abasirikare bayo bose ko batemerewe gukorana na FDLR mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Irasaba FDLR korohereza gahunda y’amahoro ikomeje, ikishyikiriza Leta idakoze ubugizi bwa nabi cyangwa ngo imene amaraso.”
Iri tangazo kandi rimenyesha abaturage bakorana n’uyu mutwe witerabwoba kwitandukanya na wo, ahubwo bakawushyishyikariza kwishyira mu maboko ya Leta cyangwa Monusco, kandi FARDC ikavuga ko igihe utabikoze izawambura intwaro ikoresheje uburyo bwa gisirikare.
Iri tangazo rya FARDC riteweho umukono n’umuvugizi wayo, Maj.Gen. Sylvain Ekenge ryatanzwe mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington DC tariki ya 27/06/2025.
Mu bigize aya masezerano yagizwemo uruhare na Leta Zunze ubumwe z’Amerika, harimo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, kandi ibyo bikazagenzurwa n’urwego rw’umutekano ruhuriweho n’ibihugu byombi (JSCM).
Amarika rero ibinyujije kuri Massad Boulos umujyanama wa perezida Donald Trump kubirebana na Afrika, yatanze ubutumwa abinyujije kuri x, avuga ko igihugu cye cyakiriye neza icyemezo cya RDC gisaba abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR kurambika intwaro hasi no kwishyikiriza Leta cyangwa Monusco.
Yagize ati: “Iki cyemezo ntakuka ni intambwe ikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington DC, kuko gifasha mu guhererekanya impunzi, kuzahura ububasha bwa Leta, no gushyira imbaraga mu byo kugarura amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.”
Ku rundi ruhande kuba FARDC yaratanze iri tangazo, n’inkuru yafashwe nk’urwiyererutso ku ruhande rwa Leta ya Congo kuko bigoye gutandukanya umusirikare wa Leta n’uwo muri uyu mutwe wa FDLR.
Ni mu gihe abarwanyi b’uyu mutwe bahujwe n’aba FARDC byeruye, kuko ni bamwe kandi banambara kimwe.
Kugeza nubwo bamwe bo muri uyu mutwe wa FDLR bashyizwe mu mutwe w’Ingabo za RDC urinda umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi.
Unaretse gukorana n’ingabo za Congo, aba barwanyi ba FDLR bahinduye n’imyirondoro yabo, biyita amazina y’igikongo, ndetse bamwe muri bo ntibakivuga ikinyarwanda. Ibyo bakaba barabikoze mu rwego rwo kugira ngo baziyoberanye mu gihe cyo kubashakisha bizagorane.