U Bushinwa bwaburiye leta Zunze Ubumwe z’Amerika kudakomeza kuyishotara.
Ni byatangajwe na minisitiri w’u banye n’amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, aho yahise asaba mugenzi we Antony Blinken w’Amerika kudakomeza gushotora igihugu cye.
Yavuze ko igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gifite amahitamo yo gukorana n’u Bushinwa mu kubaka ejo hazaza ku bihugu byombi, bitaba ibyo ubwo Amerika ikaba yiteguye kuyoyoka.
Blinken Antony umunyamabanga wa leta Zunze Ubumwe ku migenderanire n’amahanga, yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cy’u Bushinwa, muri urwo ruzinduko yabashye ku bonana n’abayobozi batandukanye bo muri iki gihugu, barimo na perezida Xi Jinping. Uru ruzinduko rubaye uruzinduko rwa Kabiri uyu muyobozi agiriye mu Bushinwa, mu gihe cya mezi 12.
Minisitiri w’u banye n’amahanga w’u Bushinwa, yabwiye mugenzi we ko ibihugu byombi bifite inyungu mu kubaka ubufatanye mu nzego zose, kuva ku bucuruzi n’igisirikare, kugera ku ikorana buhanga n’ubuvuzi.
Yanamwijeje ko u Bushinwa bufite ubushake bwo gukorana na leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ariko yongeraho ko mu gihe Amerika yakomeje kwinangira, ubwo izaba ihisemo inzira izayisubiza inyuma mu nzego zose.
Yanashinje ubutegetsi bwa Amerika kugira umugambi wo guca intege u Bushinwa, nyuma y’ibirego byinshi iki gihugu cyashinje u Bushinwa, birimo kugerageza kwivanga mu matora y’Amerika, kwiba ikorana buhanga ry’icyo gihugu, gufasha u Burusiya mu ntambara burimo muri Ukraine n’ibindi.
Ibi byose byatumye Amerika ifata ingamba zirimo kubuza ibigo byayo by’ubucuruzi kohereza ibicuruzwa bifite ikorana buhanga rihambaye mu Bushinwa no kubuza abashoramari bayo kwirinda gushora imari mu nzego zimwe na zimwe zifatiye runini ubukungu bw’u Bushinwa.
Wang avuga ko ibi bigamije kugabanya ubushobozi bw’u Bushinwa, uretse ko ngo ibi bidashoboka.
Blinken kandi yahuye na perezida Xi Jinping wamwijeje ko u Bushinwa budafite umugambi wo kwivanga mu matora y’Amerika, anashimangira ko u Bushinwa bwakwishimira kubona Amerika ikize, ariko yifuza ko byagenda gutyo kuri Amerika, nayo ikishimira kubona u Bushinwa buteye imbere.
MCN.