“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode
Umunyarwanda Evode Uwizeyimana umunyamategeko akaba ari n’umusenateri muri Leta y’u Rwanda, yatangaje ko imyitwarire ya perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, igaragaza ko ntabiganiro by’amahoro ashaka, ko icyamushobora ari uko “abarwanyi ba AFC/M23 bamurasa, amatwi akaziba.”
Ni mu kiganiro senetari Evode yagiranye na televiziyo Rwanda mu ijoro ryo ku itariki ya 12/10/2025, aho cyagarukaga ku ntambara iri kubica bigacika mu Burasirazuba bwa RDC.
Uyu munyamtegeko yavuze ko ibyo Tshisekedi yavugiye mu nama ya Global Gateway Forum, yabereye i Brussel mu Bubiligi n’ikiganiro yagiranye n’Abanyekongo baba muri iki gihugu ku cyumweru, byagaragaje ko nta bushake bw’ibiganiro afite.
Ni mu gihe mu kiganiro n’Abanyekongo bari mu Bubiligi, Tshisekedi yagiranye na bo yabagaragarije ko biriya yavugiye mu nama ya Global Gateway Forum, ko ashaka ubwiyunge n’u Rwanda, ari urwiyerurutso, kuko ngo yabivuze nk’utanga abagabo, ashaka ko amahanga abona ko atari we kibazo ku ntambara ingabo ze zihanganyemo na AFC/M23 muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Evode yahise avuga ko ushingiye kuri iyi myitwarire ya perezida wa RDC, ubona ko nta bushake afite haba mu gushyira mu bikorwa ibiganirwaho mu biganiro by’i Doha bihuza AFC/M23 na Leta ye, n’ibikubiye mu masezerano ya Washington DC, areba igihugu cye n’u Rwanda.
Yagize ati: “Kumenya aho ibintu byerekeza ku muntu nka Tshisekedi muri iki gihe biragoye, n’ibyo biganiro by’i Doha wibuke ko yavuze ati sinzigera nganira na M23, avuga ko kuganira na M23 ari umurongo utukura. Uyu munsi muri kwa kwinyuraguramo kwe i Doha hari kubera ibiganiro, ariko ntibyadutangaza.”
Yanavuze kandi ko ntaburyo amasezerano y’i Doha yashyirwa mu bikorwa hatabanje kubahirizwa amasezerano y’i Washington DC, mu gihe Tshisekedi yatangiye kwanga gushyira mu bikorwa bimwe mu biyakubiyemo.
Yakomeje avuga ko igishobora gutuma Tshisekedi acisha make ari uko yarswaho bikomeye na AFC/M23.
Ati: “Rwose Tshisekedi afite imyitwarire y’ubushotoranyi nubwo ayihakana, n’ibyo yahisemo ariko aba bahungu ba AFC/M23 sinzi gahunda yabo, ariko bari kumurasa mu gutwi ku kaziba kuko ndabona aricyo kintu cyashoboka, naho ibindi byose byo kwirirwa muvuga ngo araganira byo ntabyo ashaka.”
