Igisasu cyatewe mu bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, cyagize ibyo cyangiriza.
Ni ahagana isaha z’umugoroba wajoro zo kuri uyu wa Kane, tariki ya 16/05/2024, n’ibwo igisasu cyatewe muri Sake ho muri teritware ya Masisi, kikaba cyaragize ibyo cyangiriza, nk’uko sosiyete sivile yo muri ibyo bice ibivuga.
Ivuga ko icyo gisasu cyituye neza muri Quartier ya Mahyutsa, ha herereye mu mujyi wa Sake, ko kandi cyasize gisenye inzu zari aho hafi.
Sosiyete sivile yavuze kandi ko icyo gisasu ko cyagirije byinshi, ariko bitaramenyekana byose, bityo ko biza gutangazwa nyuma.
Iyi Sosiyete sivile ntiyatangaje uruhande rwoba rwarateye icyo gisasu, gusa yagaragaje ko haricyo cyagirije ko kandi cyarashwe isazaha z’u mugoroba wajoro.
Ibyo bibaye mu gihe imirwano ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa ikomeje kuja imbere aho iri huriro rirwana ku ruhande rwa leta rikomeje guhunga kandi uko rihunga ninako uyu mutwe ufata ibindi bice.
MCN.