Igisasu Cyaturutse i Burundi Cyahitanye Umuturage i Luvungi, Umutekano Ukomeje Kuzamba mu Kibaya cya Rusizi
Amakuru ava i Luvungi, mu kibaya cya Rusizi giherereye muri teritware ya Uvira ahagana mu birometero 60 uvuye mu mujyi wa Uvira, yemeza ko igisasu cyaturutse mu Burundi cyaguye mu gace ka Maeneleo kigahitana umusore umwe ukomoka mu bwoko bw’Abapfulero.
Minembwe Capital News yamenye ko icyo gisasu cyarashwe n’ingabo z’u Burundi muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 05/12/2025, zikomeje gushinga imbunda nini ku misozi iherereye hakurya y’umupaka. Ibi bibaye mu gihe no ku munsi wabanje mu gace ka Gasumari hafi ya Kamanyola naho haguye umugore n’abana be babiri, undi mwana agakomereka bikomeye. Uwo muryango ukomoka mu bwoko bw’Abashi.
Imirwano ikaze hagati ya AFC/M23 n’ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR, ikomeje gukaza umurego. Uyu munsi ni uwa kane w’imirwano idasanzwe iri kumvikana mu bice byinshi by’ikibaya cya Rusizi muri Kivu y’Amajyepfo.
Kugeza ubu umutwe wa AFC/M23 ukomeje kwagura uduce ugenzura, aho umaze gufata ahantu hakomeye harimo Miti Mbili, Rubarika ndetse n’igice kinini cya Luvungi. Biravugwa ko imirwano ikomeje gufata indi ntera, ndetse ko uyu mutwe urimo gusatira umujyi wa Uvira ku rwego rukomeye.
Umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo urushaho kuzamba, mu gihe abaturage bakomeje guhunga ingo zabo bahungira kure y’ibisasu n’imirwano. Kuri ubu bamwe bamaze guhungira mu mujyi wa Uvira abandi berekeza mu gihugu cy’u Burundi baturutse i Luvungi n’inkengero zayo.
Hagataho imirwano irakomeje aho ikomeje gusatira umujyi wa Uvira.






