Igishoboro gutuma Wazalendo barushaho gukomeza intambara cyabagezeho.
Ihuriro rya Wazalendo risanzwe rifatikanya n’ingabo za Congo kurwanya umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, ryahawe ibikoresho bya gisirikare, tenis(imyambaro) n’amafaranga i Uvira.
Kuri uyu wa gatanu nibwo Wazalendo bahawe ibirimo amafaranga n’ibikoresho bya gisirikare, ni nyuma y’aho ku wa gatatu w’iki cyumweru turimo bahuye n’umugaba mukuru w’Ingabo za Congo, Lt.Gen.Jules Banza Mwilambwe, n’uw’ingabo z’u Burundi Lt.Gen Prime Niyongabo.
Muri urwo ruzinduko aba bakuru b’ingabo ba Kongo n’uwu Burundi bagiriye i Uvira banabonanye kandi na guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ubuyobozi bw’ingabo za FARDC n’ubw’ingabo z’u Burundi zisanzwe zirinze uyu mujyi.
Ahanini uru ruzinduko rwari rugamije kumvikanisha Wazalendo na FARDC, ni mu gihe impande zombi zarizifitanye amakimbirane kuko zisubiranamo rimwe na rimwe zikarwana bigakomera.
Bazisabye kumvikana, no kuvanga ingabo. Ubundi kandi babwira Wazalendo ko bagiye kuzajya bahabwa umushahara, kabone nubwo batazahembwa nk’uko abasirikare bahembwa.
Lt.Gen. Jule Banza Mwilambwe yababwiye ati: “Wazalendo nzabavugira bajye bahabwa amafaranga. Nubwo batohabwa ay’umurengera, ariko bazajya bahabwa make make ku kwezi.”
Nyuma y’iminsi ibiri gusa aba bakuru b’ingabo z’ibi bihugu byombi, RDC n’u Burundi bavuye muri uyu mujyi, ibyo basezeranyije abarwanyi bo muri Wazalendo n’ingabo ziwurinze iza Congo n’iz’u Burundi bizigezeho.
Umutangabuhamya yagize ati: “Bazoherereje ibikoresho bya gisirikare, imiti n’ibyo kurya.”
Yongeyeho ati: “Bazaniye Wazalendo amateni n’amafaranga.”
Kandi ngo bahise banategekwa ko nyuma yoguhabwa ibyo boherejwe guhita bakomeza imirwano i Kamanyola, Nyangenzi n’i Bukavu.
Ati: “Babwiwe guhita batangiza intambara kuri M23 i Kamanyola, Nyangenzi n’i Bukavu no mu bindi bice.”
Kimweho, ngo bari bataratangira gupokeza Wazalendo iriya myambaro ya gisirikare n’amafaranga, ariko bikavugwa ko bahita babihabwa vuba.