Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Igisirikare ca Israel ( IDF) caburiye abaturage kuva muri Gaza mugihe kitarenze amasaha 24 nimugihe bashaka guhasha umutwe wa Hamas.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
October 13, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Igisirikare ca Israel (IDF) cyabwiye Umuryango wa L’ONI ko buri muntu wese uba mu majy’Aruguru y’agace ka Wadi Gaza ko akwiye kwimukira mu m’Ajyepfo ya Gaza mu gihe kitarenze amasaha 24 , ibi n’ibyatangajwe n’umuvugizi wa L’ONI.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

L’ONI ivuga ko ibi bireba abantu hafi miliyoni 1.1 , ni ukuvuga hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage bose ba Gaza. Ako gace karebwa no kwimuka karimo n’u Mujyi wa Gaza utuwe mu bucucike.

Uko kuburira kwa Israel kwatanzwe mbere gato ya saa sita z’ijoro (00:00) ku isaha yo muri Gaza n’i Yeruzalemu.

Mu itangazo, L’ONI yashize hanze rigira riti: “Umuryango wa L’ONI ufata ko bidashoboka ko uko kugenda kubaho hatabayeho ingaruka mbi cyane ku baturage.”

Israel kandi ikomeje gukora ibitero by’indege kuri Gaza kuva ku wa gatandatu mu Cyumweru dusoje ubwo uyu mutwe wa Hamas wagabaga ibitero kuri Israel.

Abantu bagera ku 1,300 biciwe muri ibyo bitero bya Hamas, ku rwego rutari rwarigeze rubaho mbere, naho abantu nibura 150 bashimuswe na Hamas.

Ibitero by’indege bya Israel byo kwihorera bimaze kwica abantu barenga 1,400 muri Gaza, nkuko bivugwa n’abategetsi bo muri Minisiteri y’ubuzima ya Palestine.

Igisirikare cya Israel cyasabye abatuye umujyi wa Gaza guhunga ku mpamvu z’”umutekano no kwirinda.”

Gusa ngo kubona uburyo ninzira ngo bisa nibyabaye ingorabahizi.

Mu itangazo rya IDF bashize hanze bagize bati: “Muzashobora kugaruka gusa mu Mujyi wa Gaza igihe irindi tangazo ribitangira uruhusha rizaba ritanzwe.”

Mu butumwa bwa videwo bwo ku rubuga rwa X rwahozwe ruzwi nka Twitter, umuvugizi wa IDF, Liyetona Koloneli Jonathan Conricus yavuze ko intego yabo ari ukurokora ubuzima.

Yongeraho ati: “Abasivile si umwanzi wacu.Turabyumva ko kwimuka bizafata igihe. Si igikorwa cyoroshe.”

L’ONI yo ivuga ko “Yinginze cane ko iryo tegeko, niba ryemejwe, rikurwaho mu kwirinda igishobora gutuma ibyago bisanzwe biriho bihinduka amakuba.”

Iryo tegeko rinareba abakozi bose ba L’ONI hamwe n’abihishe mu bigo bya L’ONI, birimo nk’amashuri, ibigo nderabuzima n’amavuriro.

Amakuru dukesha BBC avuga ko akanama k’Umutekano ka L’ONI gateganya gukora i Nama y’igitaraganya mu masaha ya nyuma ya saa sita z’amanywa kuri uyu wa Gatanu, mu Nama nyunguranabitekerezo yo mu muhezo.

Ambasaderi wa Israel muri L’ONI yashigikiye itegeko ryo guhunga ryatanzwe n’igisirikare c’icyo gihugu, avuga ko ibyatangajwe na L’ONI “biteye isoni”.

Ambasaderi Gilad Erdan yavuze ko igihugu cye kirimo kuburira hakiri kare abaturage ba Gaza kandi ko kirimo kugerageza “kugabanya ibyago ku batarebwa” n’igitero cya IDF kuri Hamas.”

Yagize ati: “Mu gihe cy’imyaka myinshi, L’ONI yarahumirije ku guhabwa imbunda kwa Hamas no ku ikoresha ryayo ry’abaturage b’abasivile n’ibikorwa-remezo bya gisivile byo muri Gaza nk’ahantu ho guhisha imbunda zayo n’ubwicanyi.”

Ambasaderi Erdan yongeyeho ko“Byaba byiza ONU ubu yibanze ku kugarura abashimuswe, kwamagana Hamas no gushigikira uburenganzira bwa Israel bwo kwirwanaho.

By Bruce Bahanda.

Tags: Igisirikare ca Israel (IDF) caburiye abaturage kuva muri Gaza mugihe kitarenze amasaha 24Nimugihe bashaka guhasha umutwe wa Hamas
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

I Ndake Zimbwe na Gumino zimukiwemo na Twirwaneho, k'u Ndondo ya Bijombo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?