Kuruyu wagatatu, igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo(Fardc), cyerekanye intwaro zirimo indege zintambara biteguranye kwifashisha mu kurwanya umutwe wa M23.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 24.05.2023, saa 8 :20 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Tariki 22.05.2023, nibwo hamenyekanye ko leta ya Kinshasa, yamaze kunvikana nigihugu cu Bushinwa, kubaha indege z’intambara zomubwoko bwa CH-4.
Izindege zikaba zarageze i Kinshasa kumurwa mukuru w’igihugu ca RDC, ahagana mwitangira zuku kwezi kwa gatanu nkuko ayamakuru tuyakesha Urubuga Africa Intelligence.
Ayamakuru yakomeje avugwa ko izindege zintambara zizaza mubyiciro bitatu, izamaze kugera i Kinshasa akaba arindege zigera muri zitatu izindi zikazaza mumpera zukwezi kwacenda(9) nomumpera zuyumwaka wa 2023.
Uyumunsi kugicamunsi izindege zintambara zikaba zamuritswe abo zagenewe kuzikoresha arizo ngabo ziki gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC).
Izindege zintambara ngo zikazifashishwa mukwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, urwanira muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.
Ibi bibaye mugihe iyi leta ya Kinshasa, yatanze ikirego Murukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwa ICC, irega umutwe wa M23 ko ufashwa n’a Leta ya Kigali, ibyo leta ya Kigali igize igihe ihakana ko ataribyo ahubwo Kigali igashinja Kinshasa gukorana byahafi numutwe w’itera bwoba wa FDLR, urimo nabasize bakoze Genoside m’Urwanda mumwaka wa 1994.
Umutwe wa M23, wubuye intwaro mumwaka wa 2022, nimugihe urwanira uburenganzira bwabo nababo muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo. Iki gihugu ca RDC nigihugu gikunzwe kurangwa namacakubiri ashingiye kumoko .
Ubwoko bwa Batutsi muriki gihugu bakomeje guhohoterwa bazira ubwoko bwabo baricwa, barafungwa hirya nohino mugihugu ca RDC, ibi akaba arimuribimwe byatumye umutwe wa M23 utora imbunda kugira ngo urinde umutekano wababo nkuko babyivugira.