Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25/12/2023, umuvugizi w’Igisirikare ca FARDC, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Lieutenant Colonel Ndjike Kaiko Guillaume, yongeye kwibasira igisirikare c’u Rwanda (RDF) na M23.
Lt Col. Ndjike Kaiko Guillaume, akoresheje urubuga rwe rwa X, yashinje Ingabo z’u Rwanda na M23 ngo kuba barenze ku masezerano ya gahenge kamahoro (Cease-Fire), basabwe na leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ati: “Ingabo z’u Rwanda na M23, bakomeje guhonyora amabwiriza yo guhagarika intambara. Burimunsi bakora itera bwoba bakagaba ibitero ahari Ingabo zikunda igihugu (Wazalendo).
Guillaume, yokomeje avuga ati: “Ibya sabwe n’Amerika, ba birenze, ikindi ingabo z’u Rwanda, zinjira k’u butaka bwa RDC burimunsi. Reka tubabwire ko tutazakomeza guceceka tugiye kugira icyo dukora.”
Muntangiriro z’iki Cyumweru, dusoje ahagana k’u wa Kabiri, n’ibwo ubutegetsi bwa perezida Joe Biden, wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwasabye impande zihanganye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi icyumi nine (14).
Nyuma y’uko abari bahanganye ba byemeye, kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki 24/12/2023, n’ibwo umuvugizi wa M23, mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, zarenze ku masezerano bagaba ibitero mu birindiro byabo, n’ahatuwe n’abaturage benshi, ndetse yemeza ko biriya bitero ririya huriro bari babigabye no ku mugoroba wo k’uwa Gatanu, tariki 22/12/2023, mu bice byo muri teritware ya Masisi.
Kanyuka, yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo za RDC, zagabye ibitero ahatuwe n’abaturage muri Masisi. M23 ikomeje kurwana ku baturage n’ibyabo kandi irarwana kinyamwuga.”
Amakuru yizewe Minembwe Capital News, ikesha abaturage baturiye ibyo bice, bahamije ko imirwano y’ejo hashize, yabereye mubice biherereye muri Grupema ya Bashali, muri teritware ya Masisi.
Bibaye kandi mugihe no kuri uyu wo ku wa Mbere, tariki ya 25/12/23, ihuriro ry’Ingabo za RDC zongeye kugaba ibitero muri Localité ya Mushaki na Karuba, nk’uko byemejwe na perezida w’u mutwe wa M23, Bertrand Bisimwa.
N’ibitero byavuzwe ko Ingabo z’u mutwe wa M23, ba bishubije inyuma.
Bruce Bahanda.