
Ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo FARDC, zataye muriyombi abagabo batatu(3), bakekwaho gukorana byahafi n’umutwe w’inyeshamba w’itera bwoba wa ADF Naru.
Nk’uko byavuzwe n’uko abo bagabo bafashwe ngo mugihe barimo bagemura imiti n’ibiryo mubice biherereye mo ziriya Nyeshamba za ADF. Bakaba barafatiwe muri Cheferie ya Bashu, iherereye mu majy’Epfo ya teritware ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Iki Gisirikare ca FARDC kikaba cyatangaje ko abo bagabo bafashwe k’umunsi w’ejo hashize, tariki 01/11/2023. Kandi ko bariya bagabo bari basanzwe batuye mugace ka Kasindi, n’ibyatangajwe na Capitaine Antony Mwalushayi.
Si ubwambere bivugwa ko hafashwe abantu bakorana n’inyeshamba za ADF, mubice byo muri teritware ya Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
By Bruce Bahanda.